00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiriye inama abanyamakuru yo kugira ukuri no kugutsimbararaho

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 August 2017 saa 09:42
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame asanga abanyamakuru bakwiriye kurangwa n’ukuri no guhagarara ku byo batangaza bakaba babyirengera mu gihe bibaye ngombwa, maze ababakurikira bakihitiramo bitewe n’ugushaka kwabo.

Ibi yabitangarije abasaga 700 bitabiriye inama mpuzamahanga igamije kwishimira ubuhanga bwa muntu harebwa ibitekerezo n’udushya twahanzwe yitwa TEDGlobal, iri kubera Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa 28 Kanama 2017.

Umukuru w’Igihugu utabashije kwitabira iyi nama muri Tanzania yaganiriye n’abayitabiriye hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’amashusho (Video Conference), avuga ko ukuri ku banyamakuru, atari ikintu gikwiye kugibwaho impaka ahubwo ko gukwiye kubaranga mu kazi bakora ka buri munsi.

Perezida Kagame yagaragaje ko ubupfura ari kamwe mu turango twamuranze mu buzima bwe bwa buri munsi.

Mu kiganiro yagiranye kuri Skype n’umunyamakuru wo muri Zimbabwe, Vimbayi Kajese, amubajije inama yagira abanyamakuru cyane abakiri bato mu mwuga, Perezida Kagame yagize ati “Abanyamakuru bakwiriye kuba abanyakuri mu byo batangaza, ubundi bakareka ababumva, ababakurikira bakifatira umwanzuro bashingiye kubyo babatangarije.”

Muri iyi nama abahanga udushya, intiti n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu na ba rwiyemezamirimo basaga 40 no bo bari bategerejwe kugeza ijambo ku bitabiriye inama ya TEDGlobal.

Nkuko TEDGlobal yabitangaje ku rubuga rwayo, Kagame yakomeje asaba abari muri iyo nama gukora cyane kugira ngo Afurika ikomeze gutera imbere kandi irangwe n’amahoro ndetse ko ibyo byose bizagerwaho ari uko buri wese yifitiye icyizere n’icyerekezo.

Yagize ati “Buri umwe akeneye kwigirira icyizere no kwiyumvamo ubushobozi. Akeneye kugira icyerekezo n’inzira zihamye, maze agakora ibintu bizatanga umusaruro yifuza.”

Perezida Kagame uheruka gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi aho yagize amajwi 98,79 %; ahize umukandida wigenga Mpayimana Philippe wabonye 0.73% na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wagize 0.48% ashimirwa uruhare yagize mu kuzanzamura igihugu nyuma y’imyaka 23 kivuye mu bihe by’icuraburindi.

Ku butegetsi bwe Perezida Kagame ashimwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga batari bake uruhare yagize mu kugera ku iterambere byihuse, cyane mu guha ijambo umugore, kuzamura ubukungu bw’igihugu, uburezi budaheza, iterambere rirambye n’ibindi.

Inama ya TEDGlobal, igamije gushaka icyakorwa ngo Umugabane wa Afurika ukomeze gutera imbere mu bucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga no mu guhanga imirimo yatangiye ku wa 27 Kanama, bikaba biteganyijwe ko isozwa ku wa 30 Kanama 2017.

Perezida Kagame mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo yari amaze gutanga kandidatire ye ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ku ya 22 Kamena 2017/ Ifoto: Village Urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages