Perezida Paul Kagame yagarutse ku bavuga ko ari abahanuzi bakunze kujya basaba gahunda yo kubonana na we bavuga ko Imana yabahaye ubutumwa bumugenewe, kugera aho yibajije impamvu itabumwihera ubwe ikabubanyuzaho, ubundi agira icyo abisabira.
Perezida Kagame, kuva yatangira kuba umuyobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda yagiye asabwa gahunda na benshi bamubwira ko hari ubutumwa bw’Imana bamufitiye bashaka kumugezaho.
Ubwo yasozaga itorero ry’urubyiruko rw’ Abanyarwanda biga mu mahanga, kuwa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2014, umwe muri bo witwa Ndungutse yamubajije itandukaniro riri hagati y’itorero ry’imyemerere n’imyizerere n’itorero ry’igihugu bari basoje.
Yagize ati “Nashakaga kukubaza itandukaniro n’isano hagati y’itorero ry’imyizerere y’idini, n’iry’indangagaciro z’ Ubunyarwanda kuko urabona hari itorero ryo mu rusengero n’iri torero, sinzi icyo urivugaho.”
Yakomeje kandi amubaza ku bijyanye n’abahanuzi, icyo abavugaho ku bo mu madini baza bahanurira uwo babonye wese.
Iki kibazo cyatumye abatozaga aba banyeshuri bagwa mu kantu, bararebana basa n’abibaza niba ibyumweru bibiri bamaranye n’urwo rubyiruko batarataye inyuma ya Huye.
Byatwaye Perezida Kagame umwanya munini gusobanurira Ndungutse itandukaniro riri hagati y’aya moko y’amatorero yombi.
Yamubwiye ko hari itorero rya kera mu Rwanda ryatozaga abakiri bato gukurana indangagaciro z’Ubunyarwanda, gukura ari abantu nyabantu, abagabo beza n’abagore beza, bakunda igihugu cyabo bashobora no kucyitangira.
Kimwe n’ibyo yari yafashe igihe kinini abahaho impanuro, yamusobanuriye ko batozwaga uburere, kumenya abo ari bo (Identity), kugira umuco, gutozwa kurinda umutekano w’abantu n’ibintu.
Yanamusobanuriye kandi ko hari itorero rijyana n’imyemerere n’imyizerere (idini) ariko ko abaririmo bose babarizwa mu Itorero ry’Igihugu.
Yagize ati “Abagaturika, Abayisilamu, Abaporoso bose bisanga mu itorero ry’Ubunyarwanda. Iry’ amadini n’iry’uwemera iryo dini. Iryacu ni irihuza amadini yose, ni idini ry’igihugu warirangiza ukajya gukorera irindi ushaka.”
Ku bijyanye n’abahanuzi yari amaze kumubaza, Perezida Kagame yasobanuye ko ari izindi mbaraga zigoye kuzisobanura, kuko iby’ubuhanuzi aho biva n’aho bigera bigoranye kubimenya.
Yavuze ko kuva yaba umuyobozi kugeza anabaye Umukuru w’Igihugu yajyaga asabwa gahunda n’abashaka kubonana nawe bagamije kumushyikiriza ubutumwa bw’Imana, gusa mu gusuzuma kwe yaje gusanga bitumvikana neza bityo agira icyo abisabira.
"...Muzayimbwirire ko nshaka ‘direct line’ ..."
Kimwe mu byo yasabye, yarababwiye ati “Ubutaha niyongera kubantumaho, muzayimbwirire ko nshaka ‘direct line’ (kwivuganira na yo). Yampa inshingano yarangiza ntimvugishe nyobora abantu b’Imana nanjye ndi umuntu w’ Imana, byashoboka bite? Niho namenyeye ko hashobora kuba harimo ikinyoma.”
Yakomeje agira ati “Imana ntabwo irobanura, akazi dukora twese byitwa ko ari akayo, none njye nayobora abantu yarangiza ikajya kubavugisha ntimbwire? Narababwiye ngo mwe murampenda, muzambwirire iyo Mana ibantumaho ko nanjye ndi uwayo. Ndashaka kwivuganira nayo, iyo utuma abantu iteka, ubutumwa hari ubwo butakara, sinshaka ko ubutumwa bw’ Imana kuri njye butakarira ku wo yatumyeho.”
Umuburo ku bijyanye n’abahanuzi…
Mu bihe bya kera (mu myemerere y’ Abayahudi), abahanuzi bari abantu batumwe n’Imana ku muryango wayo (Isiraheli), bakavugana nayo, nabo bakajya kugeza ku bantu b’Imana bababwira ibizababaho.
Ku bemera, ubwo Yezu Kirisitu yazaga ku Isi, aho isezerano rishya ritangiriye bwa buhanuzi bwagiye bukendera.
Yezu we ubwe yivugiye ko mu minsi ya nyuma hazagaragara abahanuzi b’ibinyoma, biyitirira izina rye ariko agasaba ko batazayobokwa. Yagize ati “Mu bihe bya nyuma hazaduka abahanuzi benshi b’ibinyoma kandi bazayobya benshi (Matayo 24:11).
Intumwa ikomeye mu mateka y’Abakirisitu Pawulo mu butumwa bwe yabwiye abakirisitu ko abizi neza ko namara kubavamo amasega aryana azabinjiramo (abigishabinyoma).
Yagize ati “Nzi y’uko nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo ntababarire umukumbi” (Ibyakozwe n’Intumwa 20:29)



















TANGA IGITEKEREZO