Amakuru dukesha Daily Monitor avuga ko byatangarijwe i Kampala; Perezida Kagame akaba yaragizwe icyitegererezo bitewe n’uruhare rwe mu kwihutisha ikoranabuhanga, guhanga udushya na guhunda y’imiyoborere hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kampala kuwa mbere w’iki cyumweru, Dr.Sherif El Khereby, umwe mu bagize iyo komite, yatangaje ko Perezida Museveni wa Uganda na we yabaye umuntu w’Icyitegererezo mu 2014.
Gusa ngo ibirori byo guhemba Museveni byarasubitswe umwaka ushize bitewe n’uko muri Sudani y’Epfo harangwaga ibibazo by’umutekano muke.
Iyi Komite ivuga ko Museveni yabaye icyitegererezo kubera uruhare rwe mu iterambere rya Uganda n’umutekano mu bihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nil.
Ibyo bihugu ni Uganda, Misiri, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Kenya, Tanzania, Burundi, Sudan n’u Rwanda.
Ibirori byo guhemba abo bakuru b’ibihugu bizaba ku wa Kane muri Sheraton Hotel i Kampala.
Ambasaderi wa Misiri muri Uganda, Ahmed Abdel Aziz Mostafa azayobora inama izatangirwamo ibyo bihembo bizahabwa Perezida Kagame na Museveni.



















TANGA IGITEKEREZO