Perezida Kagame asanga abaturage benshi batiyumvamo ibihugu byabo bigatuma bimika umwiryane ushingiye ku moko, amadini n’uturere .
Mu kiganiro-mpaka ngarukamwaka mu Nama Rusange ya Loni, Perezida Kagame yabwiye abayobozi b’ibihugu by’Isi impamvu bakwiye guhashya ubusumbane n’ubudasa mu baturage mu gihugu.
Perezida Kagame yavuze ko hari abatagikunda ibihugu byabo, bikaba intandaro yo kubitezamo impagarara zishingiye ku nyungu zabo bwite. Yagize ati ”Ubu ikigaragara hirya no hino ku Isi ni uko abaturage batagiha agaciro ubwenegihugu bwabo. Ibi bituma abanyapolitiki bakoresha iturufu y’ubwoko, irondakarere n’amadini bakoreka ibihugu”.
Perezida Kagame yavuze ko imiryango mpuzamahanga ikwiye gutera inkunga gahunda zinyuranye zigamije guteza imbere ubumwe no gukunda igihugu kwa bene cyo. Gahunda yavugaga ni izitegurwa na buri gihugu ubwacyo n’izitegurwa n’Imiryango itegamiye kuri Leta (Civil Society) igikoreramo.
Perezida Kagame yasangije amahanga inararibonye ry’igihugu cye, avuga ko u Rwanda rwo rwafashe iya mbere mu kubaka umuco wo gukunda igihugu rushyiraho ibigo bya Leta bishinzwe kwigisha Abanyarwanda kwihesha “Agaciro“ .
Yahamirije abari bamuteze amatwi ko Abanyarwanda bafitiye icyizere gikomeye guverinoma yabo n’abayobozi babo muri rusange.
Uyu mwaka ikiganiro-mpaka cy’Inama Rusange ya LONI cyari kigamije kurebera hamwe gahunda y’iterambere nyuma y’umwaka wa 2015.
Inama Rusange ya LONI ihuza ibihugu 193, iba ikubiyemo ibiganiro bitandukanye ku bikorwa bya Loni n’ibibazo byugarije Isi.
hervé@igihe.com



















TANGA IGITEKEREZO