00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yahamije ko uruzinduko rwa Obiang ari inyungu ku bihugu byombi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 15 July 2014 saa 10:31
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko uruzinduko rwa mugenzi we wa Guinea Equatorial mu Rwanda ari isoko y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu kubaka umubano, guhamya ubufatanye n’inyungu rusange.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agirira mu Rwanda, Perezida Theodoro Obiang Nguema Mbasogo yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, kuwa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2014.
Nyuma yo gusura ahantu hatandukanye mu Rwanda harimo u Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, (…)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko uruzinduko rwa mugenzi we wa Guinea Equatorial mu Rwanda ari isoko y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu kubaka umubano, guhamya ubufatanye n’inyungu rusange.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agirira mu Rwanda, Perezida Theodoro Obiang Nguema Mbasogo yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, kuwa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2014.

Nyuma yo gusura ahantu hatandukanye mu Rwanda harimo u Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, Perezida wa Guinea Equatorial yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Theodoro uburyo igihugu cye cyabakiriye I Malabo ubwo hari hateraniye inama y’ibihugu by’ubumwe bwa Afurika.

Perezida Kagame avuga ko uyu mubano ari ingenzi

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uruzinduko rwa Theodoro rufite akamaro kanini.

Yagize ati “Uruzinduko rwanyu rwo gusura u Rwanda ni isezerano hagati y’ibihugu, bitera imbere mu bucuti bukenewe mu bufatanye hagati y’ibihugu bituye mu Majyepfo (South-south collaboration).

Ibi ngo bizatuma ibihugu byombi bigira imyumvire imwe mu bufatanye bw’ibibireba.
Ubu bufatanye kandi ngo bwari bukenewe hagati y’ibihugu byombi, bikajyana n’iterambere, bikarenga ibihugu byombi ahubwo bigera ku rwego rwa Afurika.

Imbere y’abayobozi bari bateraniye muri Serena, Perezida wa Guinea Equatorial, Theodoro Obiang Nguema Mbasogo yashimye intambwe u Rwanda rwateye kuri byinshi bimaze kugerwaho birimo iterambere, ubumwe n’ubwiyunge byatumye icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside ritsindwa n’urumuri.

Perezida Obiang ageza ijambo ku bitabiriye umusangiro

Mu buhamya bwe yagize ati “Turahamya ko abaturage biyunze, bakorera hamwe, bafite icyerekezo kimwe cy’amahoro n’icyizere kirambye.”

Yashimiye Perezida Kagame uruhare rwe mu kunga no kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Umwanzuro mwafashe wo guhamya amahoro mu gihugu cyanyu ni urugero rwiza mu gihe turimo cyo guharanira no kubaka Afurika itarangwa n’amakimbirane.”

Yatsindagiye ubufatanye muri byose hagati y’ibihugu byombi, anagaragaza ko yatunguwe n’iterambere u Rwanda rwagezeho; yavuze ku iterambere ry’ ubuhinzi, inganda, n’inzego zubatse neza, byose mu gihe gito cy’imyaka 20 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri we ngo Abanyafurika bagombye kugira uruhare mu gihe gishya cyabo aho bizera ko ubushobozi bwabo bubafasha mu gutera imbere kandi batewe ishema n’ibyo bagezeho, bazanagera ku byisumbuyeho.

Ibi ariko ngo bizagerwaho mu gihe bashyize hamwe, batandukira bakazahomba byinshi mu gihe bacitsemo ibice.

Yasoje avuga ko Afurika yagombye kwima amatwi itangazamakuru ry’I Burayi igakomeza kwiyubaka.

Perezida Kagame na Obiang bifurizanya ubuzima bwiza
Gakondo Group niyo yataramiye abitabiriye umugoroba
Ababyinnyi beretse abashyitsi imbyino za kinyarwanda

Ushobora gukanda hano ukareba andi mafoto.

Foto: Village Urugwiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages