Perezida Paul Kagame yasobanuriye abagize umuryango wa Aspen Institute ugamije guteza imbere ibiganiro no gufata ibyemezo bigamije kuzamura imibereho y’abantu, ko iterambere u Rwanda rwagezeho ari Abanyarwanda babanje kurigiramo uruhare runini, kuko nta wari kwikorera umutwaro wabo uretse bo ubwabo.
Muri iki kiganiro kandi yagarutse kuri byinshi mu bibazo bitandukanye byibazwa ku iterambere u Rwanda rwagezeho no guteza imbere abagore.
Umukuru w’Igihugu yasobanuye izi ngingo ubwo yitabiraga inama ihuza abayobozi ba Afurika na Leta Zunze ubumwe za Amerika, itangira muri iyi minsi, muri Amerika (US-Africa Summit).
Nk’uko bigaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter rw’ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, mu bibazo uyu muryango wamubajije harimo impamvu u Rwanda rukomeje guteza imbere abagore n’iterambere ridasanzwe mu by’ubukungu, u Rwanda rumaze kugeraho muri Afurika.
Kuri iri terambere, uyu muryango wavuze ko u Rwanda rurimo kwihuta mu iterambere mu by’ubukungu muri Afurika, aho no mu burezi abana basaga 90% bagana ishuri, mu gihe n’icyizere cyo kubaho cyiyongereye mu myaka 20 ishize.
Ku bisobanuro yabageneye, Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yayo ngo habayeho kurebana hagati y’Abanyarwanda no gushakisha uwabigizemo inyungu, nyamara nta wigeze ayigiramo.
Yakomeje avuga ko amateka y’u Rwanda mabi arimo kugenda ahindukamo ameza nyuma y’ibibazo n’ubwicanyi ndengakamere bwa Jenoside u Rwanda rwaciyemo.
Nyuma yayo (jenoside) ngo u Rwanda rwafashe iya mbere mu kwiteza imbere, nyuma yo kurohama mu bibazo bitandukanye, inzira yo kubisohokamo yari ugutera imbere.
Perezida Kagame yasobanuye ko iterambere u Rwanda rukomeza kugeraho ryabanjirijwe n’uko Abanyarwanda babanje kumenya abo ari bo kandi bakamenya no kwigira ku bandi.
Yasobanuye ko n’ubwo amahanga yashoboraga gutera u Rwanda inkunga ariko nta wari kuza kwikorera umutwaro wari ku Banyarwanda.
Yagize ati “Nta yandi mahitamo, abandi bashobora kudufasha ariko nta wari kwikorera umutwaro wacu.”
Abajijwe impamvu u Rwanda rwahisemo kongera imbaraga n’ubushobozi bw’abagore, yababwiye ko ari ibintu bisanzwe, aho yasobanuye ko bagombye gufatwa kimwe nk’abagabo kuko nabo ari abantu nk’abandi kandi ko nabo bashoboye.
Ku nama ihuza aba bayobozi, Perezida Kagame yavuze ko ikiyikenewemo ari ugutsura umubano hagati y’ibihugu aho buri wese ari umufatanyabikorwa w’undi akagira icyo yungukiramo.
Yasoje avuga ko iyi nama bagiyemo, batagiye kuvuga imbwirwaruhame gusa, ahubwo ari iyo kuvanwamo ibifatika.
Uyu muryango washinzwe mu 1950, ukaba ufite icyicaro gikuru muri Leta ya Colorado, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO