Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, kuri uyu wa 12 Gashyantare 2024 byasobanuye ko Perezida Kagame n’aba bayobozi bahuriye i Dubai aho bitabiriye inama y’ubukungu ihuza za guverinoma.
Byagize biti “Perezida Kagame yahuye na Prof Klaus Schwab, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru Nshingwabikorwa w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu na Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubuzima, aho bitabiriye ihuriro ry’ubukungu rya za guverinoma.”
Umukuru w’Igihugu yaherukaga guhurira na Prof Klaus mu nama y’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ya 54 yabereye i Davos mu Busuwisi muri Mutarama 2024. Ni inama yaganiriwemo uko ubukungu bw’Isi bwakwihutishwa kurushaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!