00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yahuriye na Prof Klaus na Dr Tedros i Dubai

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 February 2024 saa 01:27
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yahuriye i Dubai na Prof Klaus Schwab washinze Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu akaba n’Umuyobozi Mukuru Nshingwabikorwa waryo ndetse na Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubuzima, OMS.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, kuri uyu wa 12 Gashyantare 2024 byasobanuye ko Perezida Kagame n’aba bayobozi bahuriye i Dubai aho bitabiriye inama y’ubukungu ihuza za guverinoma.

Byagize biti “Perezida Kagame yahuye na Prof Klaus Schwab, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru Nshingwabikorwa w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu na Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubuzima, aho bitabiriye ihuriro ry’ubukungu rya za guverinoma.”

Umukuru w’Igihugu yaherukaga guhurira na Prof Klaus mu nama y’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ya 54 yabereye i Davos mu Busuwisi muri Mutarama 2024. Ni inama yaganiriwemo uko ubukungu bw’Isi bwakwihutishwa kurushaho.

Perezida Kagame na Dr Tedros uyobora OMS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages