00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yahuye n’igikomangoma cya Abu Dhabi baganira ku buhahirane

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 5 January 2016 saa 10:28
Yasuwe :

Mu ruzinduko rwe bwite Perezida Kagame ari gukorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), yahuye n’igikomangoma cya Abu Dhabi akaba n’umugaba w’ingabo w’ikirenga wungirije muri UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, baganira ku mubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’uko wakomeza kuba mwiza.

Perezida Kagame yakiriwe na Sheikh Mohamed, baganira ku mubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu no kwagura ubuhahirane, kuri uyu wa mbere tariki 4 Mutarama.

Ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame na Sheikh Mohamed bashimangiye umumaro wo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi, banungurana ibitekerezo ku bijyanye n’inyungu zo kwishyira hamwe mu rwego mpuzamahanga n’urw’akarere.

Ibi biganiro byabereye mu ngoro ya Al Bahr, byanitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru ba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, barimo abashinzwe umutekano, uburezi, ubutwererane n’iterambere nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Wam.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n’ibihugu byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ubufatanye bw’ibihugu byombi bugaragarira mu mishinga y’ubucuruzi, ibikorwaremezo n’ibindi.

Ibigega bitanu by’Abarabu byishyize hamwe birimo OFID, BADEA (Banki Nyafurika y’Abarabu Itsura Amajyambere), Koweit Fund, Saudi Fund, Abu Dhabi Fund, bizaguriza u Rwanda miliyoni 75 z’amadorali zo kubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo. Buri kigega kizashyiramo miliyoni 15 z’amadorali.

Perezida Kagame yahuye n’igikomangoma cya Abu Dhabi baganira ku buhahirane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages