00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yahuye na Abiy wa Ethiopia, Lourenço wa Angola na Hichilema wa Zambia

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 February 2024 saa 07:21
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024 yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed; Perezida João Lourenço wa Angola na Hakainde Hichilema uyobora Zambia.

Bahuye nyuma yo kwitabira inama ya 37 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabereye ku cyicaro cyawo i Addis Abeba muri Ethiopie.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, byemeje aya makuru, bigira biti “Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed wa Ethiopie, Perezida João Lourenço wa Angola na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia aho yitabiriye inama ya 37 ya AU.”

Perezida Kagame yageze muri Ethiopie kuri uyu wa 16 Gashyantare, abanza kwitabira inama yamuhuje n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, baganira ku mirwano iri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Gashyantare, Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango wo gutangiza inama ya 37 ya AU, yabereyemo ibikorwa birimo guhererekanya ububasha hagati y’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango ucyuye igihe n’uwamusimbuye.

Perezida Kagame yashyikirije kandi mugenzi we wa Kenya, Dr William Samoei Ruto inshingano yari afite kuva mu 2016 zo kuyobora amavugurura muri AU.

Perezida Kagame yahuye na Hichilema uyobora Zambia
Perezida Kagame yahuye na mugenzi we uyobora Angola
Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed
Mu gitondo Perezida Kagame yitabiriye inama ya 37 ya AU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages