Umukuru w’Igihugu yabonanye na Christine Madeleine Odette Lagarde, uyobora FMI kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ukwakira 2017, nyuma y’inama ya Banki y’Isi ihuriza hamwe abafatanyabikorwa bayo, igamije kugaragaraza uruhare abaturage bafite ubuzima, ubuhanga ndetse n’ubumenyi bagira mu kubaka ubukungu buhamye kandi butanga umusaruro.
Iyi nama yateraniye mu Mujyi wa Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igatangizwa na Perezida wa Banki y’Isi, Jim Yong Kim. Yitabiriwe n’Abaminisitiri b’Imari n’Iterambere n’abajyanama babo, abayobozi b’ibigo n’imiryango bishinzwe iterambere, inzego z’abikorera, abagize sosiyete sivile ndetse n’abazakurikira imirimo y’inama bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.
Mu ijambo yayivugiyemo, Perezida Kagame, yasabye buri wese kudateshuka ku ntego yo kurandura ubukene bukabije, avuga ko kubaka ubushobozi bw’abaturage ari intwaro y’ingenzi.
Yagize ati “Gushora imari mu buzima, uburezi no guhanga udushya, tuba duhindura abaturage bacu abantu bafite ubushobozi bwo gutekereza, atari ku nyungu zabo gusa ahubwo no ku nyungu z’abandi muri rusange.”
Perezida Kagame mu biganiro byihariye yagiranye na Christine Lagarde w’imyaka 61 uyobora IMF yari aherekejwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver; Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana.
IMF iheruka gutangaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 6.2% muri uyu mwaka kivuye kuri 5.9 % yo mu 2016.
Mu igenzura rya kabiri ry’iki kigega risuzuma uko u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa gahunda zigamije izamuka ry’ubukungu n’imari, Policy Support Instrument (PSI), IMF yavuze ko izamuka ry’ubukungu bw’ u Rwanda rizatizwa umurindi n’urwego rw’ubuhinzi, iterambere mu byoherezwa hanze ndetse no kugabanuka kw’ibyinjizwa mu gihugu.
Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) muri Mutarama, igaragaza ko ibyinjijwe mu gihugu byagabanutse biva kuri miliyoni 1,602.21 z’amadolari bigera kuri miliyoni 1,519.97$ mu mezi 11 ya 2016.



















TANGA IGITEKEREZO