Nk’uko bisanzwe muri Rwanda Day kimwe n’ahandi Perezida Kagame agira amahirwe yo kuganira n’abaturage, nyuma yo kubagezaho impanuro n’ubutumwa aba yabageneye, abaha rugari bakamugezaho ibyifuzo, ibibazo n’ibitekerezo bifasha igihugu gutera imbere.
N’abari bateraniye Nzu Mberabyombi ya Flanders Expo, mu Mujyi wa Ghent kuri uyu wa Gatandatu, tariki 10 Kamena, niko babigenje, batanga ibitekerezo binyuranye ndetse habonekamo n’abari bafite ibibazo bitandukanye byiganjemo ibyo kwamburwa imitungo irimo amasambu, amafaranga n’ibindi.
Umugiraneza Rose uba mu Bubiligi, yabwiye Perezida Kagame ko yagurishije inzu yasigiwe n’umugabo we na Mutsindashyaka Théoneste wahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ariko akamuha amafaranga make ku yo bari bumvikanye andi akamubeshya ko yayishyuye imyenda uwo muryango wari ufite mu kigo cy’imari.
Ati “Umugabo wanjye yapfuye mbere gato ya Jenoside n’abana banjye barabica nsigarana n’akana gato; bitewe n’uko numvaga mu Rwanda nahazinutswe, nahise nza ino ariko kubera ibibazo, nagurishije inzu nari narasigiwe n’umugabo wanjye kugira ngo mbone uko mbaho; nayigurishije umuntu wari umutegetsi mu Mujyi wa Kigali, Mutsindashyaka Théoneste, nuko twemeranya amafaranga vuba vuba, ntabwo nari nzi uko ibintu bimeze, inzu yari mu mujyi yampaye amafaranga make, ku ijana yampaye nka 20.”
Yakomeje agira ati “Naraterefonaga akambwira ngo ‘mwari mufite imyenda mu kigo cy’imari, kubera inzu yawe ubu nirirwa nyishyura’ nanjye ngira ngo nibyo nyuma ariko nabajije umucungamutungo (comptable) arambwira ngo…[yahise ahagarikwa kuko ikibazo cye cyumvikanye].
Perezida Kagame yabwiye Umugiraneza ko n’iyo yari kuba afite iyo myenda Mutsindashyaka atari kumwishyurira atabanje kubimubwira. Yabajije uwo mubyeyi icyo yifuza ko bamufasha, avuga atazuyaje ko ashaka amafaranga yasigawemo, ibyo Kagame yahise amwizeza ko bigeye gukurikiranwa ndetse asaba Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye wari aho kubikurikirana.
Ngaju Inshongore utuye mu Bubiligi nawe yabwiye Perezida Kagame ko yaguze ikibanza mu Mujyi wa Kigali ariko abantu bakaza kucyubakamo Hotel ndetse ntibyacira aho undi muntu yavuze ko ari perezida w’urukiko araza nawe yihaho metero 305, ku buryo ikibazo cye yakibajije no muri Rwanda Day zashize akayoborwa ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali ariko nticyakemuka.
Yasobanuye ko umuyobozi wari ushinzwe ubutaka mu Mujyi wa Kigali yavuze ko yitwaga Nkurunziza Emmanuel yemeje ko ubwo butaka bwatwawe ariko ko bo nta bushobozi bafite bwo kugikemura uretse kugana inkiko.
“Nyakubahwa, umuntu dufitanye ikibazo arakomeye”
Nyuma y’aho Perezida Kagame yari amaze kubwira uyu mubyeyi ko ikibazo cye agishinze Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni ngo agikurikirane, Inshongore yahise amubwira ko umuntu bafitanye ikibazo ari umuntu ukomeye ku buryo ariwe nibura wagira icyo akora mu kugikemura.
Ati “Nyakubahwa, nifuzaga ko gikemuka, ariko ni umuntu ukomeye ku buryo bitoroshye ari mwe mwenyine. Abo bubatse iwanjye ni Perezida ushinzwe urukiko.” Akimara kuvuga atyo Perezida Kagame yahise amubwira ko iby’abakomeye abimurekera.
Uretse ibibazo by’aba babyeyi, Umukuru w’igihugu yanagejejweho ibibazo bijyanye n’amasambu n’ikindi yabajijwe na Uwizeye Vanessa kijyanye n’akarengane kajyanye n’uko atabashije kubona ingurane z’imitungo y’umuryango we yangijwe muri Jenoside. Yavuze ko yari atuye mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cye akaba yarakigejeje ku nzego zitandukanye ariko ntigikemurwe.
Perezida Kagame yagishinze Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, amusaba ko yegera Uwizeye kigakemurwa.



















TANGA IGITEKEREZO