Aba bakuru b’ibihugu byombi bahuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, i Bali muri Indonesia aho bitabiriye Inama y’Umuryango wa G20.
Iyi nama ya 17 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri G20 izabera i Bali kuva tariki 15-16 Ugushyingo 2022, biteganyijwe ko izaganirirwamo uko amahanga yarushaho gufatanya mu kurenga ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kandi agatahiriza umugozi umwe mu kubaka ahazaza hatanga icyizere.
Uyu musangiro wari muri gahunda za Perezida Macron mbere y’uko afata urugendo rumwerekeza i Bali nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida mu Bufaransa.
Mu zindi gahunda za Perezida Macron harimo kuganira na Perezida wa Indonesia, Joko Widodo na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi.
Perezida Kagame na Emmanuel Macron baherukaga guhura muri Nzeri uyu mwaka, icyo gihe barebeye hamwe uko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagaruka amahoro.
Ibi biganiro byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari byanitabiriwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi.
Ibi biganiro byabaye mu gihe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze iminsi bidacana uwaka kuko iki gihugu kirushinja gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe rwo rubihakana ahubwo rugashinja iki gihugu ubushotoranyi no kuba ingabo zacyo zikorana n’abarwanyi ba FDLR biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Gicurasi 2021, Perezida Macron, yakoreye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, aba Umukuru w’Igihugu wa Kabiri w’u Bufaransa ugiriye uruzinduko i Kigali ari ku butegetsi kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba.
Macron yasuye u Rwanda nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame avuye mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama ebyiri zirimo imwe yiga ku bibazo by’umutekano muri Sudani n’indi yiga ku Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!