Kuva kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame ari muri Sudani mu ruzinduko rw’iminisi ibiri rugamije gushimangira imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Kuri gahunda y’uru ruzinduko biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame aza kugirana ibiganiro na mugenzi we Omar al-Bashir anasure Ingoro Ndangamateka y’Igihugu nyuma ageze ijambo ku banyeshuri ba Africa International University.
Uru ruzinduko ni umwanya mwiza hagati y’ibihugu byombi kugira ngo bishimangire imikoranire yaba mu nzego za leta n’iz’abikorera. Rubaye mu gihe Sudani yari iherutse kugira Abdalla Hassan Eisa Bushara, Ambasaderi wayo mu Rwanda.
Rurasozwa n’ikiganiro abakuru b’ibihugu byombi baragirana n’abanyamakuru.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko mu biganiro by’abakuru b’ibihugu, Omar al-Bashir yashimiye u Rwanda imikorere ya kinyamwuga n’imyitwarire myiza Ingabo z’u Rwanda zagaragaje kuva zigeze muri iki gihugu.
Ati “Yazishimye cyane kandi avuga ko ari inkunga ikomeye mu gukomeza kubumbatira amahoro kuri uyu mugabane wa Afurika.”
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO