Umukuru w’Igihugu yageze mu Bubiligi ahari icyicaro cya EU, avuye i İstanbul aho we n’abandi bakuru b’ibihugu 13 n’abaminisitiri baturutse mu bihugu 39 bahuriye mu Nama ya Gatatu yiga ku bufatanye bwa Afurika na Turikiya.
Urukuta rwa Twitter rwa Village Urugwiro rwatangaje ko Perezida Kagame yifatanyije na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe; uwa Sénégal, Macky Sall n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat mu biganiro bigamije gutegura Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya AU-EU iteganyijwe muri Gashyantare 2022.
This morning in Brussels, @eucopresident Charles Michel welcomes President Kagame to the European Council where he joins AU Chair, President Tshisekedi;President @Macky_Sall; AUC Chair @AUC_MoussaFaki
for AU-EU roundtable in preparation for the AU-EU Summit in February 2022. pic.twitter.com/zKpJFd8set— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) December 19, 2021
Perezida Kagame yakiriwe na Charles Michel nyuma y’uko ku wa 7 Werurwe 2021, yari yamwakiriye mu biro bye Village Urugwiro.
Umubiligi Charles Michel wari uherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo na Depite muri EU, Chrysoula Zacharopoulou bari baje mu Rwanda muri gahunda zifitanye isano no gukingira icyorezo cya COVID-19.
Inama Perezida Kagame n’abandi bakuru b’igihugu bahuriramo i Bruxelles, iheruka guharurirwa n’iyabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.
Ku wa 25 na 26 Ukwakira 2021 ni bwo i Kigali hateraniye Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Abayitabiriye bize ku ishoramari rishyirwa mu ikoranabuhanga rigamije kuzahura ibihugu ku ngaruka byashyizwemo na COVID-19, kubaka amahoro, umutekano, imiyoborere yo ku rwego mpuzamahanga, abimukira n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse no gusaranganya inkingo za COVID-19.
Ubwo yafunguraga iyi nama ya AU na EU, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka, yavuze ko ari umwanya mwiza kuri Afurika n’u Burayi, wo kurebera hamwe inzego zo kwaguriramo ubufatanye hagamijwe kubaka ahazaza h’abaturage b’imigabane yombi, hakosorwa ibitaragenze neza mu gihe cyashize.
Inama ku bufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi yemejwe bwa mbere mu 2000, yemerezwa mu Misiri ariko impande zombi zemeranyije imirongo migari y’ubufatanye mu 2007.
Afurika n’u Burayi bisanzwe bifatanya mu nzego zitandukanye zigamije iterambere. Imibare ya EU igaragaza ko mu 2020, u Burayi bwohereje muri Afurika ibicuruzwa bya miliyari 124 z’amayero, mu gihe Afurika yoherejeyo ibicuruzwa bya miliyari 101 z’amayero.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!