00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye abaharanira ko Jenoside itazasubira ukundi

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 8 April 2015 saa 08:40
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’urubyiruko rwo ku mugabane w’u Burayi rwibumbiye mu muryango wiyemeje kurandura Irondakoko ryari kumwe n’abanyamuryango b’Itsinda ry’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside basanzwe bafitanye ubufatanye na EGAM.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mata Perezida Kagame yakiriye urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’u Burayi urwanya Irondakoko uhereye mu mizi EGAM (European Grassroots Antiracist Movement) rugizwe n’uruturuka mu bihugu by’u Bufaransa, u Budage, u Bubiligi, Croatia na Bosnia, bari kumwe n’Itsinda ry’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Genocide), na bamwe mu bagize Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 AERG (Association des Etudiants Rescapés du Genocide).

Mu ruzinduko rwabo rwa kabiri, Abanyamuryango ba EGAM bifatanije n’abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakazaba bari mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru aho bazasura inzibutso zitandukanye za Jenoside, bakazanagira uwanya wo guhura no kuganira n’abakozi ba Leta, Abashakashatsi n’Abanyeshuri.

Aganira n’Itangazamakuru nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Benjamin Abtan ukuriye iri tsinda ry’izo ntumwa, yavuze ko gahunda ya EGAM yo kurwanya Abahakana Jenoside mu Bufaransa no mu Burayi yongererwa imbaraga n’imikoranire myiza bafitanye na Sosiyete Sivile nka AERG/GAERG na IBUKA.

Ati "Dufite intego ihamye mu bikorwa byacu ariko ibi ntabwo bihagije iyo uhanganye n’ikintu nka Jenoside, dukeneye imbaraga zisumbuyeho. Umubano mwiza wacu na Sosiyete Sivile nyarwanda utuma dukomeza kubona abantu benshi, barimo abayobozi, abanyapolitiki n’impuguke mu Bufaransa bifatanya natwe mu kubaza ibibazo bigamije kumenya ukuri kuri Guverinoma y’u Bufaransa. Turizera neza ko bizashyira abakoze ibyaha bakabiryozwa ndetse n’ukuri kukavugwa.”

Benjamin Abtan uyoboye intumwa za EGAM

Charles Habonimana, Umuhuzabikorwa ba GAERG yavuze ko ubufatanye umuryango ahagarariye ufitanye na EGAM buzatanga umusaruro.

Ibi abishingira ku biri gukorwa mu Bufaransa nko ku cyemezo giherutse gufatwa na Leta y’u Bufaransa, cyo kugaragaza inyandiko zivuga ku bikorwa by’iki gihugu mu Rwanda hagati ya 1990 na 1995, n’ubushake bugaragazwa n’abantu batandukanye mu gushaka kuvuga ukuri kubyo bazi kuri Jenoside n’uruhare rw’u Bufaransa.

EGAM ihuriyemo imiryango isaga 35 ituruka mu bihugu 29 byo ku mugabane w’u Burayi.

@PGirinema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages