Ibiganiro by’abayobozi b’impande zombi byabereye muri Village Urugwiro ku wa 28 Kanama 2026.
Ubutumwa bwashyizwe kuri X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko “Perezida Kagame yakiriye Amb. Gatete Claver, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA), baganira ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda n’intego z’iterambere rirambye ry’igihugu.”
U Rwanda na UNECA bifitanye ubufatanye mu mishinga ijyanye no gutunganya amabuye y’agaciro.
Mu 2024 Amb Gatete yavuze ko UNECA yiteguye gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere umushinga wa Gako Beef uzatunganya inyama zigurishwa ku isoko ry’u Rwanda no hanze yarwo.
UNECA kandi icyo gihe yiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub na wo ukorerwamo ubuhinzi bugezweho ku buso bwa hegitari ibihumbi 16.
Ni mu gihe mu byerekeye ubucuruzi harimo koroshya ubwambukiranya imipaka aho bagombaga kwigira hamwe uburyo ibicuruzwa byajya binyuzwa mu nzira y’amazi bikagera Kagitumba mu mushinga wiswe ‘Akagera Navigation’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!