Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko mu bakiriwe harimo uhagarariye Algeria mu Rwanda, Merzak Bedjaoui na Damptey Bediako Asare wa Ghana.
Maj. Gen Rusoke yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda mu Ukuboza 2021, asimbuye Oliver Wonekha woherejwe guhagararira igihugu cye mu Bushinwa.
Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan ukomoka muri Philippines yagizwe Intumwa nshya ya Papa Francis mu Rwanda muri Gashyantare 2022 asimbuye Arikiyepisikopi Andrzej Józwowicz wasoje ubutumwa bwe muri Nyakanga 2021.
Merzak Bedjaoui yagenwe nka Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda mu Ugushyingo 2021, mu gihe Damptey Bediako Asare ahagarariye Ghana mu bihugu birimo Kenya, u Rwanda, Uganda, Tanzania n’u Burundi, akaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Muri Nzeri 2021 nibwo yatanze impapuro zimwemerera guhagararira icyo gihugu muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!