00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi batatu bashya, bahiga guhamya umubano n’u Rwanda

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 26 March 2024 saa 04:38
Yasuwe :

Perezida Kagame Paul yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi wa Kenya, uwa Misiri n’uwa Canada guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bavuga ko biteguye kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda no guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye.

Aba ba ambasaderi batatu ari bo Janet Mwawasi Oben wa Kenya, Nermine Mohamed Essam Eldin Elshafie El Zawahry wa Misiri na Julie Crowley wa Canada, bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 26 Werurwe 2024 muri Village Urugwiro.

Ambaderi wa Misiri, Nermine Mohamed Essam Eldin Elshafie El Zawahry, yavuze ko yiteguye kurushaho guteza imbere imikoranire isanzwe hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Ati “Hari ubushake bwa politiki ku ruhande rwa Misiri, bwo gukomeza kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo politike, ubukungu, ubuzima, umutekano n’igisirikare,”

Naho Ambasaderi mushya wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, yavuze ko umubano wa Kenya n’u Rwanda atari uw’ubu, ahubwo watangiye hambere, avuga ko yiteguye gutuma urushaho gusugira.

Yagize ati “kenya irashaka gusubirana umwanya wo kuba kimwe mu bihugu bya mbere bikorana ubucuruzi n’u Rwanda, hari amasezerano atandukanye y’imikoranire duherutse gusinyana n’u Rwanda, arimo kwagura imikoranire mu bwikorezi binyuze ku cyambu cya Mombasa,”

Yavuze ko Kenya isanzwe ihahirana n’u Rwanda, aho u Rwanda rwoherezayo ikawa, icyayi ndetse n’ibinyampeke na Kenya ikohereza mu Rwanda bimwe mu biribwa n’ibinyobwa bikorerwa mu nganda zaho ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi.

Ku rundi ruhande, Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, Julie Crowley, na we yavuze ko bizamworohera gutuma umubano w’igihugu cye n’u Rwanda ukomeza gutera imbere cyane ko ari umubano wamaze gushinga imizi.

Ati “Tuzibanda ku gukomeza imikoranire mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu. Dusanzwe dufite Abanyarwanda benshi batuye muri Canada, dushobora kwishingikirizaho kandi hari n’amasosiyete yacu akorera hano mu Rwanda ashobora gufasha mu guteza imbere iyo mikoranire.”

“Dushingiye na none ku murongo wa Leta y’u Rwanda tuzakomeza gutanga ubufasha, mu bikorwa bigamije iterambere, mu rwego rw’ubuvuzi, uburezi, guhanga imirimo, ndetse tuzakomeza gukorana na Kaminuza zitandukanye hano mu Rwanda, zirimo Kaminuza y’u Rwanda.”

Ambasaderi Crowley yavuze ko igihugu cye gishishakjwe no kongera ingufu mu mikoranire yacyo n’u Rwanda mu rwego rw’ikoranabuhanga kuko u Rwanda rumaze gufata intebe ku rwego mpuzamahanga nk’icyanya cy’ikoranabuhanga.

Ambaderi wa Misiri, Nermine Mohamed Essam Eldin Elshafie El Zawahry, yavuze ko yiteguye kurushaho guteza imbere imikoranire isanzwe hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Ambasaderi mushya wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, yavuze ko umubano wa Kenya n’u Rwanda atari uw’ubu ahubwo watangiye hambere
Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, Julie Crowley, na we yavuze ko bizamworohera gutuma umubano w’igihugu cye n’u Rwanda ukomeza gutera imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages