00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Gen Brice Clotaire Oligui Nguema uyoboye Gabon mu nzibacyuho

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 16 October 2023 saa 08:33
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui Nguema n’itsinda ayoboye, bagiriye uruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Ukwakira 2023.

Ibiganiro byabo byibanze ku nzira y’inzibacyuho muri Gabon, umutekano ku mugabane wa Afurika no mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS) ndetse no kurebera hamwe uburyo u Rwanda na Gabon byagirana ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema ayoboye Gabon mu nzibacyuho nyuma y’aho uwari Perezida, Ali Bongo ahiritswe ku butegetsi mu mpera za Kanama uyu mwaka. Ibi byabaye nyuma y’igihe gito Komisiyo y’Amatora itangaje ko Ali Bongo ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri uko kwezi.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique muri Nzeri uyu mwaka, yagarutse kuri Coup d’état zabaye mu bihugu bitandatu bya Afurika birimo na Gabon mu gihe gito.

Yagize ati “Ese ibi bintu byapfuye kuba gutyo gusa, nta bisobanuro? Ndakeka ko ibi biterwa n’ukutishimira ibintu kuba kumaze igihe. Dushobora kubisesengura, tukareba niba izo mpamvu ziba zifite ishingiro cyangwa se niba ntaryo, ariko izo ni impamvu z’ingenzi zigeza ibintu kuri urwo rwego. Ibyo ntabwo byantungura.”

“Hanyuma twabyitwa icyorezo? Birashoboka. Twita ku biba twakererewe, nta garuriro, mu gihe virusi ibana natwe guhera mu ntangiriro. Impinduka zose muri ibi bihugu bitandukanye umuntu yayibumbira mu ijambo rimwe: Imiyoborere. Imiyoborere hanyuma umutekano. Ni ibintu by’ingenzi bikora umusingi w’iterambere ry’igihugu, mu gihe byitaweho mu buryo bwiza.”

Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw’imbaho n’amabuye y’agaciro.

U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya Rwandair ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda n’inzego zo muri Gabon bateganya kunoza imikoranire yo gutangira kuhakorera ubucuruzi nk’inzira yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo myinshi.

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema n'itsinda ayoboye bakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere
Gen Brice Clotaire Oligui Nguema uyoboye Gabon mu nzibacyuho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages