Abandi bayobozi bakuru barahiye ni Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi na Komiseri Mukuru wa RCS, Brig Gen Evariste Murenzi mu muhango wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Kamena 2023.
Perezida Kagame yibukije abarahiye n’abayobozi muri rusange ko umugambi ari umwe wo gukorera igihugu mu nzego abayobozi abo ari bo bose baba barimo.
Ati “Imirimo ni ukuyikora uko bishoboka, igakorwa neza, igakorwa twumva uburemere bw’izo nshingano bitewe n’uko hafi byose cyangwa ibyinshi tuba tubikorera igihugu n’Abanyarwanda. N’ibindi binyura mu buryo bw’ubufatanye, abantu mu nzego zitandukanye bagomba gufatanya, bakuzuzanya kugira ngo igihugu kigezweho ibyo kiba giteze ku bayobozi”.
Minisitiri Marizamunda yasimbuye Maj Gen Albert Murasira wari kuri uwo mwanya kuva mu Ukwakira 2018. Yari asanzwe ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), umwanya yagiyeho mu 2021 avuye muri Polisi y’u Rwanda.
Marizamunda yahoze ari umusirikare kuko yimuriwe muri Polisi mu 2014, icyo gihe yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.
Ni mu gihe Lt Gen Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka. Yasimbuye Gen Jean Bosco Kazura, wagiyeho mu 2019.
Umwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka wahise uhabwa Maj Gen Vincent Nyakarundi, wari usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare.
Yahise asimburwa by’agateganyo mu Butasi bwa Gisirikare na Colonel Francis Regis Gatarayiha, n’ubundi wari usanzwe amwungirije.
Izindi nkuru wasoma: Marizamunda wagizwe Minisitiri w’Ingabo ni muntu ki?
– Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo, Lt Gen Mubarakh Muganga agirwa Umugaba Mukuru
– Ibyo wamenya kuri Lt Gen Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba Mukuru wa RDF
Amafoto: Village Urugwiro


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!