Amakuru dukesha Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ivuga ko Perezida Kagame yakiriye aba bashyitsi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukwakira 2021.
Yakomeje ivuga ko ibiganiro byabahuje byibanze ku butwererane n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yakiriye izi ntumwa za Mozambique mu gihe hashize umunsi umwe u Rwanda rusinyanye amasezerano y’ubufatanye n’iki gihugu mu nzego zitandukanye.
Ku wa 6 Ukwakira 2021 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko yo n’iya Mozambique zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.
Mu byo ibihugu byombi byemeranyijeho harimo imikoranire mu gufasha no korohereza abikorera ku mpande zombi kugira ngo babashe gushora imari muri ibi bihugu.
Uyu muhango ku ruhande rwa Mozambique witabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Carlos Alberto Fortes Mesquita; Umujyanama wa Perezida, Omar Ossumane Momade Mitha; Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubukungu n’Imari, Luis João Matsinhe n’abandi.
U Rwanda rweretse intumwa za Mozambique amahirwe agaragara mu nzego zitandukanye, uko igihugu gikomeje korohereza Abanyarwanda n’abanyamahanga bashaka gukora ishoramari n’ubucuruzi, amategeko yashyizweho mu gukomeza kureshya abashoramari n’ibindi.
Perezida Kagame yakiriye intumwa za Perezida Nyusi mu gihe yaherukaga guhura na we muri Nzeri 2021, ubwo yagiriraga uruzindo rw’akazi muri Mozambique rwamaze iminsi ibiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!