Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yakiriye izi ntumwa za Perezida Suluhu, kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022.
Mu butumwa Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashyize kuri Twitter byakomeje bitangaza ko impamvu y’uru ruzinduko ari ubutumwa bwa Perezida Suluhu aba bashyitsi baturutse muri Tanzania bazaniye Perezida Kagame.
Ubwo yakiraga izi ntumwa, Perezida Kagame yari ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.
U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye cyane cyane ku bucuruzi n’ubwikorezi ndetse muri Kanama 2021 Perezida Suluhu yagiriye uruzinduko mu Rwanda rwasize hasinywe andi masezerano hagati ya Tanzania n’u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta nawe aherutse kugirira uruzinduko muri Tanzania rwasize anagiranye ibiganiro na Samia Suluhu.
Iki gihe Perezida Suluhu yijeje mugenzi we w’u Rwanda kwihutisha imishinga ibihugu byombi bihuriyeho irimo umuhanda wa Gari ya Moshi ndetse n’umushinga munini wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku mupaka wa Rusumo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!