Uyu mudali yawumwambikiye mu musangiro wabaye wo guha ikaze Perezida Sassou Nguesso no ku mushimira uburyo abanira neza u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko impamvu y’uru rugendo ari ugushimangira ubushake buri hagati y’ibihugu mu gukorera hamwe hagamijwe kwiyubaka.
Ati “Uyu mugoroba, twishimira intambwe nziza y’umuvandimwe wacu Perezida Sassou Nguesso, umuntu nishimiye guha umudali w’icyubahiro. Uwo mudali uzwi nka Agaciro hano mu Rwanda. Uyu mudali ugaragaza ubuyobozi bwawe bw’intangarugero n’umuhate wawe mu kubaka Afurika itekanye kandi iteye imbere.”
Perezida Kagame yamushimiye umuhate we mu kugarura amahoro n’umutekano muri Libya, aho abikora nk’Umuyobozi wa Komite ya Afurika yunze Ubumwe igamije kwiga ku bibazo bya Libya.
Yakomeje agira ati “Uyu mudali ushushanya ugushima kwacu ku kuba iteka ushyira Afurika imbere, ibintu bituma gahunda z’u Rwanda nazo zitera imbere. Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda, ngushimiye ibyo wagezeho.”
Yavuze ko ibikorwa bye bigaragaza ko Afurika ishobora kwikemurira ibibazo byayo. Yagarutse kandi no ku muhate we mu gukemura ikibazo cy’abanyafurika bambuka inyanja ya Méditerranée bagiye gushaka ubuzima bushya ahandi.
Ati “Mu Rwanda tuzi neza ingaruka zo kubura icyo aricyo cyose utunze, harimo n’abo ukunda, no kuba udafite igihugu wakwita mu rugo.”
Umudali w’icyubahiro “Agaciro’ uhabwa Umuyobozi w’Igihugu cyangwa uwa guverinoma, umukuru w’Umuryango Mpuzamahanga cyangwa umuyobozi ku rwego rw’ikirenga waranzwe n’ibikorwa biteza imbere inyungu z’u Rwanda muri politiki, mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage haba mu Rwanda cyangwa ku rwego mpuzamahanga.
Mu bawuhawe harimo Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Houlin Zhao. Yawambitswe na Perezida Kagame muri Kamena 2022, amushimira umusanzu we nk’Umuyobozi w’uyu muryango mu kwimakaza ikoranabuhanga mu itumanaho ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!