00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 April 2017 saa 12:14
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Dessalegn, watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda kuri uyu wa Kane ari kumwe n’umugore we Roman Tesfaye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yahaye ikaze Hailemariam abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati “ Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yageze i Kigali ku kibuga cy’Indege, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda. ‘Ikaze’ Minisitiri w’Intebe, Hailemariam Desalegn.”

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame na Madamu baza kwakira ku meza Desalegn n’umugore we hamwe n’itsinda ryabaherekeje mu Rwanda.

Ni mu gihe kandi uyu muyobozi aza gusura ibikorwa bitandukanye birimo ibyo mu Karere ka Rwamagana naho umugore we akajya mu karere ka Kayonza.

Desalegn agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma yaho mu ntangiriro za Gashyantare 2017, Perezida Kagame yari muri iki gihugu aho yari yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, ihuza abakuru b’ibihugu ku nshuro ya 28.

Icyo gihe Perezida Kagame yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Ethiopia umaze guhama ku buryo nta nzitizi zishobora kuwitambikamo ngo ziburirwe umuti.

Ati “ Umubano w’u Rwanda na Ethiopia umaze kuba ubukombe ku buryo utapfa kunyeganyezwa. Ni urufunguzo rwo gukemura ibibazo byose dushobora guhura na byo.”

U Rwanda na Ethiopia bafitanye imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’ibindi. Ibihugu byombi kandi bisanzwe bikorana bya hafi mu bijyanye no guhanahana amahugurwa n’imyitozo mu bya gisirikare.

Mu mwaka ushize itsinda ry’abasirikare bo muri Ethiopia ryagiriye uruzinduko mu Rwanda, rwari rugamije kwiga uburyo barushaho kwagura umubano n’ingabo z’igihugu basangira ku bunararibonye bw’impande zombi.

U Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, byahise bifungurira amarembo amakompanyi y’indege y’ibi bihugu arimo RwandAir na Ethiopian Airlines gukorera mu kirere cyabyo nta nkomyi.

U Rwanda ruteganya kandi gukura muri Ethiopia ingufu z’amashanyarazi zigera kuri Megawati 400 mu rwego rwo kwihaza.

Perezida Kagame n'umufasha we kimwe n'abana bari biteguye kwakira Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia
Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn n'umufasha we bakigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali
Hailemariam Desalegn asuhuza abayobozi bakuru b'inzego z'umutekano bari bagiye kumwakira
Hailemariam Desalegn akigera ku Kibuga cy'indege i Kanombe, yakiriwe na Perezida Kagame
Umufasha wa Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Roman Tesfaye, yakirwa na Jeanette Kagame
Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia asuhuza abaminisitiri bari bagiye kumwakira
Hailemariam Desalegn asuhuza Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo
Perezida Kagame asuhuza itsinda ry'abayobozi baherekeje Minisitiri w'intebe wa Ethiopia mu ruzinduko agirira mu Rwanda
Hailemariam Desalegn yakiriwe n'itorero rimuha ikaze mu mudiho wa kinyarwanda
Perezida Kagame na Jeanette Kagame bagiranye ibiganiro na Hailemariam Desalegn n'umufasha we bari mu ruzindiko mu Rwanda
Roman Tesfaye na Jeanette Kagame baganira nyuma yo kumuha ikaze mu Rwanda
Nyuma yo kugera mu Rwanda, Hailemariam Desalegn yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages