00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 November 2017 saa 07:00
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Rory Stewart, n’Umuyobozi Mukuru mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi ushinzwe ubutwererane n’Iterambere, Stefano Manservisi.

Ikiganiro cy’Umukuru w’Igihugu n’aba bayobozi cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri muri Village Urugwiro ku Kacyiru.

Minisitiri Rory Stewart yahuye na Perezida Kagame mu gihe kuva mu 1996 u Bwongereza aricyo gihugu gitera inkunga nini u Rwanda. Ikoreshwa mu burezi, ishoramari, ubuhinzi, ubwikorezi no kubaka inzego z’abikorera.

Hejuru ya 70% by’inkunga iki gihugu kigenera u Rwanda acishwa mu ngengo y’imari agafasha kuyizamura.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda n’Urwego rwa Guverinoma y’u Bwongereza rushinzwe Iterambere Mpuzamahanga (DFID) basinye amasezerano y’imikoranire y’inkunga ya miliyoni eshanu z’ama-pound (akabakaba miliyari eshanu mu mafaranga y’u Rwanda) mu mishinga y’ubuhinzi.

Ibi ni kimwe na EU kuko imaze igihe kinini itera inkunga ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamira imibereho y’abanyarwanda muri rusange. Nk’urugero, muri Nzeri 2014 u Rwanda na EU, byasinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 460 z’ama-pound azakoreshwa kuva 2015 kugeza 2020, aho miliyoni 200 zizashyirwa mu gice cyo kongera ingufu.

Stefano Manservisi uhagarariye ishami ry’Iterambere n’Ubutwererane muri EU, yasuye ibikorwa bitandukanye birimo Pariki y’Ibirunga aho yagaragaje ko umusanzu w’uyu muryango mu kubungabunga aka gace ari ingenzi.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Rory Stewart
Inkunga u Bwongereza buha u Rwanda ikoreshwa mu burezi, ishoramari, ubuhinzi, ubwikorezi no kubaka inzego z’abikorera
kuva mu 1996 u Bwongereza aricyo gihugu gitera inkunga nini u Rwanda
Rory Stewart w'imyaka 44, ni Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe iterambere rya Afurika kuva muri Nyakanga 2016
Umuyobozi Mukuru mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi ushinzwe ubutwererane n’Iterambere, Stefano Manservisi ari kumwe na Perezida Kagame
Michael Ryan (iburyo) wahoze ahagarariye EU mu Rwanda nawe yitabiriye ibiganiro bya Perezida Kagame na Stefano Manservisi
Stefano Manservisi aganira na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo, nyuma yo guhura na Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages