00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Wadagni wa Bénin

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 September 2026 saa 12:04
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Perezida Wadagni yakiriwe kuri uyu wa 16 Nzeri 2026, mu ruzinduko rugamije gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Bénin.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, kuvugurura serivisi za Leta ndetse n’umutekano.

Mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Bénin, impande zombi zishyira umukono ku masezerano 10 z’ubufatanye arimo amasezerano yo gukuraho gusoresha kabiri.
Uruzinduko rwa Wadagni rubaye nyuma y’amezi make atangiye kuyobora Bénin.

Uyu mugabo w’imyaka 50 yatorewe kuba Perezida ku wa 12 Mata 2026, atsinda amatora ku majwi arenga 94%. Yarahiriye kuyobora Bénin ku wa 24 Gicurasi 2026, asimbura Patrice Talon wari usoje manda ebyiri yemerewe n’Itegeko Nshinga.

Wadagni yatangiye manda y’imyaka irindwi, nyuma y’imyaka 10 yari amaze ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu wa Bénin.

Wadagni asanzwe aziranye n’u Rwanda no ku rwego rwa Guverinoma. Mu Nzeri 2023, ubwo yari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu, yasuye u Rwanda nk’intumwa yihariye ya Perezida Patrice Talon, ageza kuri Perezida Kagame ubutumwa bw’uwari Perezida wa Bénin icyo gihe.

Perezida Kagame ubwo yari ategereje kwakira mugenzi we wa Bénin
U Rwanda na Bénin bifitanye umubano mwiza washimangiwe cyane na Perezida Patrice Talon wasimbuwe Wadagni
Uruzinduko rwa Perezida Wadagni ruzamara iminsi ibiri
Perezida Romuald Wadagni yakiriwe mu cyubahiro kigenerwa abakuru b'ibihugu
Perezida Kagame na Wadagni ubwo berekezaga mu cyumba cyabereyemo ibiganiro muri Village Urugwiro
Abakuru b'ibihugu byombi bahuriye mu biganiro bigamije gushimangira umubano mwiza usanzwe
Perezida Wadagni yaherukaga mu Rwanda ari Minisitiri w'Imari wa Bénin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages