00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye uhagarariye Loni na Ambasaderi mushya wa EU mu Rwanda

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 14 October 2022 saa 07:05
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Umuhuzabikorwa wa Loni mu Rwanda, Ozonnia Matthew Ojielo na ba Ambasaderi bashya barimo Belén Calvo Uyarra w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi [EU] na Signe Winding Albjerg uhagarariye Denmark.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ukwakira 2022, Ozonnia Matthew Ojielo na ba Ambasaderi Belén Calvo Uyarra na Signe Winding Albjerg bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira imiryango n’ibihugu byabo mu Rwanda.

Umunya-Nigeria Ozonnia Matthew Ojielo yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021. Yasimbuye Fodé Ndiaye wasoje inshingano ze nk’Umuhuzabikorwa wa Loni muri manda y’imyaka itanu.

Mbere yo koherezwa mu Rwanda, Ozonnia yari Umuhuzabikorwa wa Loni muri Kyrgyzstan.

Afite uburambe bw’imyaka 25 mu bijyanye n’imirimo yo kubaka iterambere rirambye aho yakoze muri gahunda n’imishinga ya Loni muri Aziya na Afurika. Yanabaye mu buyobozi bwa UNDP muri Kenya na Ghana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko yishimiye gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Loni mu Rwanda.

Yakomeje ati “U Rwanda kuri ubu ruhagarariye ahazaza ha Afurika n’impinduka umugabane ukeneye. Inshingano zanjye zirimo gukorana n’u Rwanda muri izo mpinduka. Iyo urebye muri gahunda zirimo Imihigo, Umuganda, hari ibintu byinshi biri kuba muri iki gihugu; mu gihe ibindi bihugu bya Afurika byarwigiraho na byo byakwihutisha iterambere ryabyo.’’

Yavuze ko mu nshingano ze harimo no gufasha mu guhuza amashami ya Loni ku buryo agira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga.

Ati “Nibura inshuro ebyiri ku mwaka, abayobozi ba Loni basanga ab’inzego z’ibanze, bakaganira na bo ndetse n’urubyiruko bakaruganiriza ku mikorere ya Loni no gusobanura ibyo bakora mu gushyigikira ibikorwa by’iterambere.’’

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo 22 by’Umuryango w’Abibumbye.

Uyu munsi kandi Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi mushya wa EU, Belén Calvo Uyarra, wasimbuye Nicola Bellomo wari umaze imyaka ine ahagarariye uyu muryango mu Rwanda.

Belén yijeje ko agiye gukomeza kubaka umubano ushingiye ku bwubahane hagati y’u Rwanda na EU.

Yakomeje ati “Ndi hano kuwuteza imbere mu myaka izaza. EU n’u Rwanda bikorana mu bihe bitandukanye kandi uwo mubano uzakomeza mu kuruherekeza mu iterambere ryarwo. Turi hano mu gushyigikira uburezi no guhanga imirimo ku bato, guteza imbere ubuhinzi bugezweho no kwagura ubucuruzi buhuriweho n’impande zombi.’’

EU isanzwe ifitanye umubano uhamye n’u Rwanda cyane cyane aho irutera inkunga mu bikorwa birimo guteza imbere uburezi, kongera ubushobozi bw’urubyiruko no guhanga imirimo, imiyoborere myiza no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu birimo ubuhinzi n’ubworozi.

Signe Winding Albjerg na we yoherejwe na Danemark nk’ugomba guhagararira igihugu cye mu Rwanda. Asanzwe ahagarariye igihugu cye muri Uganda, u Burundi, RDC, Madagascar na Mauritius.

U Rwanda na Denmark bifitanye umubano mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari ndetse muri iyi minsi ibihugu byombi biri gukorana mu nzego zirimo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kohererezanya abimukira.

Ambasaderi Belén Calvo Uyarra na Ozonnia Matthew Ojielo bafite icyicaro mu Mujyi wa Kigali mu gihe Ambasaderi Signe Winding Albjerg azaba akorera i Kampala muri Uganda.

Perezida Kagame yakiriye Umuhuzabikorwa wa Loni mu Rwanda, Ozonnia Matthew Ojielo, wamushyikirije impapuro zimwemerera kuyihagararira mu gihugu
Perezida Kagame yanakiriye Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Belén Calvo Uyarra. Yijeje gukomeza kwagura umubane hagati ya EU n'u Rwanda
Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Danemark mu Rwanda, Signe Winding Albjerg

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages