00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lagarde yashyigikiye ukwigira kw’abanyarwanda kuzatuma leta itarambiriza ku nkunga z’amahanga

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 28 January 2015 saa 01:31
Yasuwe :

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Mutarama 2015, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye umuyobozi mukuru w’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) Christine Lagarde, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Mu bihe bitandukanye, Christine Lagarde yagiye ashima cyane ibyo igihugu cyagezeho, akitsa cyane ku iterambere mu bukungu ndetse n’icyerekezo gifite, akanashima kandi iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo.
Mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu iherutse kubera i (…)

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Mutarama 2015, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye umuyobozi mukuru w’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) Christine Lagarde, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Mu bihe bitandukanye, Christine Lagarde yagiye ashima cyane ibyo igihugu cyagezeho, akitsa cyane ku iterambere mu bukungu ndetse n’icyerekezo gifite, akanashima kandi iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo.

Mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu iherutse kubera i Davos mu cyumweru gishize, Christine Lagarde yagarutse ku mukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame nk’umuyobozi wahize abandi mu guteza imbere umugore.

Christine Lagarde yaganiriye n’inzego zitandukanye za Leta y’u Rwanda

Mu kiganiro Lagarde yagiranye n’inzego zitandukanye ndetse na sosiyete sivili mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko u Rwanda rurimo kwihuta mu iterambere, ndetse no mu miyoborere myiza.

Ati: "Ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF, gikorana neza n’u Rwanda kandi ikindi cyiciro gikurikiyeho mu mubano wacu, ni ubufatanye bwiza."

Christine Lagarde n'intumwa ayoboye banaganiriye n'abaminisitiri barimo uw'Imari n'igenamigambi ndetse n'uw'ubucuruzi n'inganda

Lagarde akomeza avuga ko u Rwanda rwakoze icyo yifuzaga ko cyakorwa, bityo ngo ntagushidikanya ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byateye imbere.

Umuyobozi mukuru w’ ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) Christine Lagarde, yavuze ko iki kigega cyafashije u Rwanda kugira ngo rugere ku ntego z’iterambere rutitaye ku nkunga rugenerwa.

Lagarde ahamya ko u Rwanda rukoresha ibivuye mu maboko yarwo aho gutegereza inkunga z’amahanga.

Avuga ko ikigega mpuzamahanga cy’ imari kizakomeza gufasha u Rwanda kugira ngo rukomeze gutera imbere.

Inzego nkuru z’ igihugu, n’izindi zitandukanye zirimo sosiyete sivili n’abikorera ku giti cyabo, baganiriye na Christine Lagarde uko igihugu cyagera ku cyerekezo 2020, no kugabanya umubare w’abari munsi y’umurongo w’ubukire.

Guteza imbere abikorera

Umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF), avuga ko hari ubuvugizi bwakorewe abikorera ku giti cyabo kugira ngo ibyagenderaga ku bigo bya leta bigabanuke, kandi babashe kohereza hanze ibicuruzwa.

Perezida Kagame yakira Christine Lagarde

Lagarde asanga ibikorwaremezo bikwiye guhabwa ba rwiyemezamirimo kugira ngo ingufu n’ubwikorezi bibashe gutera imbere.

Umuyobozi wa IMF yagarutse ku kamaro ko kugira ubumenyi ku iterambere, avuga ko abikorera ku giti cyabo batatera imbere badafite ubwo bumenyi ndetse kandi ko n’urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu bukungu.

Yabwiye umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ko u Rwanda rushobora kugera ku iterambere ibihugu bituranye na rwo byagezeho binyuze ku byo rwohereza ku isoko no kugira ubucuruzi bufite icyerekezo.

Ati: "Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugomba kureka u Rwanda rukungukira ku mishinga y’ibikorwaremezo by’Akarere, harimo ingufu z’amashanyarazi ndetse n’ubwikorezi bukorwa."

Kuva mu mwaka w’2000, u Rwanda rwazamutse ku kigereranyo cy’8%, bivuze ko ruri ku kigereranyo kiri hejuru y’ibihugu bigize akarere, rukaba kandi rwarazamutse cyane ugendeye ku bukungu bwa Asia.

N'ubwo yagiye abigarukaho ahantu hatandukanye, Ladarde yaboneyeho gushima ibyo u Rwanda rwagezeho

Bumwe mu buryo yivugira ko yabonye bwafasha u Rwanda gutera imbere, ni ukuba harashyizweho imirongo migari ya politiki ngenderwaho, gushyira abagore muri politiki, imiyoborere myiza no guharira ubucuruzi ababishoboye.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Claver Gatete yashimiye uruhare rw’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Yavuze kandi ko ikigega mpuzamahanga cy’imari cyagize uruhare mu kugaragaza icyemezo cyo gushyira mu bikorwa ko ubufatanye buzakomeza kugira ngo igihugu kigere kuri gahunda zacyo.

Uruzinduko rwa Christine Lagarde arimo kugirira mu Rwanda kuva kuwa 26 Mutarama 2015, rubaye urwa mbere Umuyobozi w’Ikigega cy’imari ku isi IMF agiriye muri iki gihugu, rukaba rugomba kumara iminsi 3.

Christine Lagarde yashyigikiye ukwishakamo ubushobozi nk'uburyo bwo kuganya gutegereza inkunga z'amahanga

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages