Rémy Rioux yaje mu Rwanda aho kuri uyu wa Kane ari mu bayobozi bafunguye ku mugaragaro ibiro bya AFD mu Rwanda. Ni mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bibinyujije kuri Twitter, byagaragaje ko Perezida Kagame na Rémy Rioux baganiriye, nubwo ibyo baganiriye bitatangajwe.
Ni ku nshuro ya Kane Rémy Rioux asura u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu. Byose byaje bikurikira izahurwa ry’umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda nyuma y’itorwa rya Perezida Emmanuel Macron mu 2017.
Ubwo hafungurwaga ishami rya Groupe AFD i Kigali, Rémy Rioux yatangaje ko mu myaka ibiri iri imbere icyo kigo kizaha u Rwanda inkunga ya miliyoni 200 z’amayero mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
AFD yari ifite intego yo guha u Rwanda nibura miliyoni 500 z’amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 560 z’amafaranga y’u Rwanda guhera mu 2019-2023.
Miliyoni 218 z’amayero zimaze guhabwa u Rwanda zashyizwe mu bikorwa birimo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 n’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro, aho u Bufaransa bwateye inkuga IPRC Tumba irimo gutangiza ishami rishya rya Mechatronics.
Iki kigo kandi gishaka kwagurira inkunga mu zindi nzego nk’ingufu ndetse hari gahunda yatangijwe kuri uyu wa Gatanu yo kuvugurura imyigishirize y’ururimi rw’Igifaransa mu mashuri yo mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu kandi Perezida Kagame yakiriye Sir Ian Wood, umushoramari mu bijyanye n’inganda z’icyayi akaba Umuyobozi w’Umuryango The Wood Foundation.
Ian Wood aherutse kwegurira abahinzi basaga 5000 b’icyayi imwe mu migabane mu ruganda rw’icyayi rwa Mulindi, aho bafitemo ingana na 45 % mu gihe Ian Wood afite imigabane ya 55 %.
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya ibilo miliyoni 18 by’amababi y’icyayi ku mwaka.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!