Uyu muyobozi n’itsinda ayoboye bakiriwe nyuma y’uko kuwa Gatatu yasinyanye amasezerano na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), agamije gufasha igihugu guteza imbere inganda mu buryo buzatuma zigira umumaro mu iterambere ry’abaturage.
Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na LI Yong byibanze ku rwego rw’iterambere ry’inganda rishingiye kuri bose nk’umwe mu myanzuro yafashwe ubwo muri Nzeri umwaka ushize hemezwaga ingamba z’iterambere rirambye (SDGs).
LI Yong yavuze ko ubufasha bwabo buzibanda mu kujya inama mu rwego rwa politiki y’inganda no mu kumenya uko u Rwanda rwakangurira abashoramari n’abandi baterankunga kuziteza imbere.
Yagize ati “UNIDO ntitanga inguzanyo ku bihugu ahubwo ibifasha gukora gahunda, kugaragaza amafaranga akenewe, bityo ikabifasha gushaka inkunga mu bihugu byateye imbere no mu bagiraneza kugira ngo izo gahunda zishyirwe mu bikorwa.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, yavuze ko uru ruzinduko rwa Yong rusize icyizere kinini mu iterambere ry’inganda mu Rwanda no muri Afurika.
Minisitiri Kanimba yakomeje avuga ko amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi azunganira politiki y’inganda isanzweho mu Rwanda.
Yagize ati “Ni amasezerano azadufasha muri politiki yacu y’iterambere ry’inganda kuko bafite ubunararibonye bw’uko ibihugu byateye imbere mu nganda byabigenje.”
Uruzinduko rwa LI Yong rwakomereje muri gice cyahariwe inganda giherereye i Masoro, mu Karere ka Gasabo, aho ari busure inganda inganda nka POSITIVO BGH rukora mudasobwa, C and H Garment rukora imyenda na STRAWTEC rukora ibikoresho by’ubwubatsi. Barasura kandi uruganda rw’Inyange Ltd, Li Yong ageze ijambo ku banyenganda.
Li Yong umaze imyaka ibiri ayobora UNIDO, arateganya guhitisha mu nama y’Umuryango w’Abibumbye izaba muri Nzeri uyu mwaka gahunda y’imyaka 10 y’iterambere ry’inganda za Afurika. kubw’ibyo akaba yasabye Perezida Kagame kimwe n’abandi bayobozi b’ibihugu bya Afurika kuzamushyigikira.



















TANGA IGITEKEREZO