Anders Holch Povlsen, ni umushoramari ukomoka muri Denmark, ukomeye mu by’imideli akaba Umuyobozi wa Bestseller, ikigo gicuruza imyambaro itandukanye ku Isi.
Ikigo Bestseller gicuruza imyenda iciriritse ku bagore, abagabo ndetse n’abana muri rusange.
Cyatangiye mu 1975, ubwo Troels Holch Povlsen na Merete Bech Povlsen ari bo babyeyi ba Anders Holch Povlsen, bafunguraga iduka ricuruza imyenda mu Mujyi wa Ringkobing wo muri Danemark.
Kugeza uyu munsi iki kigo gicururiza mu bihugu 70 byo mu Burayi, Aziya, Amerika y’Amajyaruguru, Amerika y’Epfo, Oseyaniya n’Uburasirazuba bwo hagati, aho gifite amaduka arenga ibihumbi 17.
Ni mu gihe Prof. Flemming Besenbacher we yashinze Ikigo ’Unleash’ giherutse gutangiza ibikorwa byacyo mu Rwanda, aho cyahuje urubyiruko rugera 1000 rwo mu bihugu 137 hirya no hino ku Isi rufite imishinga y’ikoranabuhanga igamije impinduka.
Muri urwo rubyiruko harimo 200 rwo mu Rwanda, rufite imishinga n’ibikorwa by’ikoranabuhanga byitezweho kuzana impinduka mu iterambere.
Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bashoramari kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023, ari kumwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Francis Gatare.
Unleash, ni ikigo gikora nk’umuryango utegamiye kuri leta wiyemeje kwihutisha impinduka nziza zigamije intego z’iterambere rirambye, binyuze mu gushyigikira no gutera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga igamije guhanga udushya hirya no hino ku Isi.
Ibi bikorwa biba buri mwaka ni ku nshuro ya mbere bibereye ku Mugabane wa Afurika kuva byatangira gutegurwa mu 2017. Byabereye muri Singapore, u Bushinwa, u Buhinde n’ahandi.
Ubusanzwe Unleash ihuriza hamwe urubyiruko mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, rugafashwa kunoza ibitekerezo byarwo, rukabasha kwigira kuri bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu.
Nyuma y’icyumweru banoza imishinga yabo, izahiga indi izahabwa amahirwe yo gukomeza gukorana na Unleash, aho bazahabwa amahugurwa y’amezi atandatu agamije guteza imbere imishinga yabo n’ibihembo bitandukanye.
Muri icyo gihe kandi imishinga yatoranyijwe izafashwa kuba yabona abashoramari cyangwa uburyo bwo gutangira gushyirwa mu bikorwa.
Biteganyijwe ko ku wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023, aribwo hazasozwa amarushanwa ya Hanga Pitchfest, aho urubyiruko rufite imishinga yahize indi ruzahabwa ibihembo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!