Ibi yabigarutseho mu kiganiro 'Ask the President' cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, kuri uyu wa 4 Nyakanga 2023 ubwo yabazwaga ku musaruro w’ingamba zagiye zifatwa zigamije guhangana no kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa.
Yagize ati “Ingamba zashyizweho zigomba kujyana n’ibindi bikorwa. Ni izo gufasha abantu, abikorera kugerageza kuziba icyuho cyatewe na Covid-19 ariko ibyo ntibirangiza ikibazo cy’uko na mbere hose twari dukwiye kuba dushaka uburyo kandi birakorwa ariko imbaraga zishyirwamo na buri wese zihagije.”
Perezida Kagame yagaragaje ko guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro atari ibigomba gukorwa na Leta gusa ahubwo ko ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese mu kongera umusaruro.
Ati “Ntabwo ari ibintu bizaturuka hanze gusa, ni ibintu bisaba n’abanyagihugu ubwabo, kongera umusaruro ni ngombwa ari abahinzi, aborozi n’abashoramari bigomba kwiyongera. Igihe umusaruro utazamuka ndetse ku muvuduko wo hejuru tuzahora dufite icyo tubuze. Ibiciro bizamurwa n'uko ibikenewe ku isoko bidahari.”
Yasabye abikorera n’abaturage muri rusange gufatanya na Leta, gushyira hamwe mu guharanira ko umusaruro utazabura ku isoko cyane ko n’ibiboneka mu Rwanda mu gihe byabaye bike ku isoko bituma bitumizwa mu mahanga kandi ibiciro bikiyongera.
Banki Nkuru y’u Rwanda nk’urwego bireba yafatanyije na Guverinoma hafatwa ingamba zitandukanye zirimo kongera urwunguko rwa Banki Nkuru ku nguzanyo zihabwa amabanki, aho rwashyizwe kuri 7% bigamije kugabanya amafaranga mu baturage ngo badakomeza gutuma ku masoko ibiciro bizamuka.
Hashyizweho kandi Nkunganire ku bikomoka kuri peteroli ngo bitarushaho kuzamuka ingendo zigahenda ari nako ibiciro byo gutwara ibicuruzwa bizamuka, bikagera ku muguzi bimuhenze.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yashyizeho Nkunganire ku ifumbire mvaruganda n’izindi nyongeramusaruro zifashishwa mu buhinzi, kugira ngo abahinzi bahinge biboroheye bityo umusaruro wabo uzaboneke uhendutse.
Hashyizweho kandi ikigega nzahurabukungu mu gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 kuzahura ibikorwa by’ubukungu bwabo.
Muri uyu mwaka kandi Guverinoma yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceli, ishyiraho ibiciro ntarengwa byabyo hamwe n’iby’ibirayi, nka bimwe mu biribwa bikoreshwa cyane mu gihugu nyuma y’uko byari bikomeje gutumbagira ku masoko hirya no hino mu gihugu.
Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo hafatwa ingamba zitandukanye ariko ugasanga ibiciro birakomeza gutumbagira, biterwa no kuba buri wese atuzuza inshingano ze uko bikwiye.
Mu 2022 Urwego w’ubuhinzi bw’ u Rwanda rwazamutseho 1,6% gusa, bituma umusaruro ugabanyukaho 3,5%.
Umwaka wa 2022 waciye agahigo mu kwiyongera kw’ibiciro mu Rwanda, aho imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekanye ko byazamutseho 13,9%, ukwezi k’Ugushyingo kuza ku isonga mu byashegeshe ingo z’abanyarwanda kuko ibiciro byazamutse ku kigero cya 21,7%.
Perezida Kagame ariko yagaragaje ko no mu buzima busanzwe ari ko bimera kuko ibyo umuntu yifuza byose atari ko bimugendekera uko abyifuza.
Ati “Ibyo ni ubuzima niko bumeze ntabwo bigenda nkuko umuntu abyifuza igihe cyose ni uguhozaho abantu bagerageza kuzamura ibishoboka. Ndabona ko iyo ugiye kureba uko ubukungu bwazamutse muri iki gihembwe cya mbere cy’umwaka nta handi biri, turakora gutyo nyine kugira ngo no mu gihembwe bizabe biri hafi aho.”
Yavuze ko kuba ubukungu bwarazamutse ku kigero cya 9% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka byerekana ko hari igikorwa nubwo kidahagije ngo icyifuzo cya buri muntu kigere aho yifuzaga ko kigera.
BNR itangaza ko imibare ibiciro bizakomeza kumanuka bikagera munsi ya 8% mu gihembwe cya kane cy’umwaka naho mu mwaka mwaka utaha bikazaba biri munsi ya 5%.
Nubwo hari icyizere ariko hari n’impungenge zishobora gushingira ku biza biheruka kwibasira Intara y’Iburengerazuba n’amajyaruguru, byangije umusaruro ku rwego rukomeye, abantu barenga 135 bakahasiga ubuzima.






Ibitekerezo 0