Perezida Kagame yashyikirijwe inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Gashyantare uyu mwaka wa 2019, gusa ibihugu biwugize bifitanye ibibazo bitandukanye, cyane cyane nk’ibimaze igihe hagati y’u Rwanda n’u Burundi kimwe n’ibimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda.
Mu kiganiro yahaye Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yabajijwe uko EAC ihagaze muri iyi minsi. Yavuze ko guhuza imikorere y’umuryango ubundi byumvikana ko bigamije inyungu rusange, ariko ko hari igihe umwe ashaka kunguka kurusha undi, nyamara iyo bigenze neza buri wese yunguka.
Agaruka kubibazo biri muri uyu muryango, Perezida Kagame yagize ati “Hari ibiri hagati y’igihugu kimwe n’ikindi ntihabeho ubwumvikane, ubundi biturutse ku bindi bibazo wenda by’amateka cyangwa ibiki bisanzwe, ariko iyo abantu bashyize hamwe, uburyo bwo kubikemura nabwo buroroha, burashoboka, buraboneka.”
“Ariko navuga muri rusange ko uwo muryango wacu wo muri aka karere dutuyemo k’u Burasirazuba, ubundi uhagaze neza, ukwiriye kuba uhagaze neza kurusha, bikwiye kuba byatera intambwe kugera kure, ariko ni ibyo bibazo navugaga bimwe biba mu bantu, biba hagati y’ibihugu, rimwe na rimwe kuvuga ko twifuza kuba umuryango umwe, ukomeye, uteye imbere, ukorana, ntabwo bihera ko biba kubera ko wabivuze.”
Yavuze ko ubusanzwe nubwo waharanira ko abantu batera imbere muri rusange, udashobora kubahindura uko ushaka, ahubwo hari ibintu biba bigomba kubanza kurebwabo bigakemuka.
Ubwo Perezida Kagame yajyaga ku buyobozi bwa EAC, yashimangiye ko yifuza ko nta kintu gikwiye gusubiza inyuma uyu muryango mu bikorwa wiyemeje mu nyungu rusange, birimo ubucuruzi, ibikorwa remezo, inganda n’umutekano.
Yavuze ko ibihugu bizapimira intambwe byateye ku buryo urujya n’uruza ruzaba rwarorohejwe haba ku bantu, ibicuruzwa n’imari, kandi ko bishoboka igihe abayobozi bahurije hamwe imbaraga.
Ingingo ya 12 y’amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iteganya ko ubuyobozi bw’uyu muryango bumara igihe cy’umwaka umwe kandi bugahererekanywa hagati y’abakuru b’ibihugu biwugize.


















TANGA IGITEKEREZO