Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Perezida Kagame yavuze ko Hichilema hamwe n’itsinda bari kumwe bisanga mu Rwanda, ahita anakomoza ku ruzinduko aherukamo muri Zambia ku wa 4 -5 Mata 2022.
Ku munsi wa kabiri w’urwo ruzinduko, Perezida Kagame yasuye icyanya cya ‘Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris’ cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone, aho umuntu aba ashobora gutemberana n’Intare cyangwa se Igitarangwe n’izindi nyamaswa zo muri ubu bwoko.
Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we Hakainde Hichilema basuye isumo rya Victoria, agaragara ari iruhande rw’igitarangwe.
Yagize ati "Uruzinduko rwanjye muri Livingstone mu mwaka ushize, rwabaye urutazibagirana, ntabwo nzibagirwa ubwo nahuraga n’Igitarangwe kigira urugwiro. Dukomeje kwishimira uko twakiriwe ubwo twari hariya."
Perezida Kagame yavuze ko uru ruzinduko ari ikimenyetso cy’ubucuti hagati y’abaturage b’u Rwanda na Zambia, rukaba n’ikimenyetso cy’ubushake bwo gukomeza gusangira ubunararibonye mu rugendo rw’iterambere rirambye.
Yakomeje ati "Bijyanye n’ingendo z’indege zijya i Lusaka hafi buri munsi mu cyumweru, Abanyarwanda n’Abanya-Zambia ubu bafite amahirwe kurusha ikindi gihe icyo ari cyo cyose, yo gusurana kandi bagakorana ubucuruzi.”
Yanashimye Hichilema ko yatangiye kuyobora Umuryango w’Ubucuruzi uhuza Afurika y’amajyepfo (COMESA), avuga ko biteguye gukorana mu kongera no guteza imbere ubucuruzi mu karere no gutanga umusanzu mu igerwaho rya gahunda y’Isoko Rusange rya Afurika.
Perezida Hichilema na we yashimiye Perezida Kagame wamutumiye i Kigali, avuga ko bishimiye kuba mu Rwanda.
Yavuze ko ubwo Perezida Kagame aheruka i Livingstone, kuva yahasura, abantu basigaye baritabiriye kuhakorera ubukerarugendo.
Ati “Ibi ntabwo ari urwenya kuko nzi neza ibyahabaga n’ibirimo kuba ubu. Warakoze kumenyekanisha kiriya cyerekezo.”
Perezida Hichilema yavuze ko icyo gihe banaganiriye ku nzego nyinshi zirimo ubufatanye mu bijyanye no gukusanya imisoro y’inzego za leta, ku buryo inzego z’ibihugu byombi zirimo kuganira.
Icyo gihe muri Zambia, abakuru b’ibihugu byombi kandi banasuye ikiraro kiri ku mupaka uhuriweho wa Kazungula (Kazungula One-Stop Border Post), cyubatswe ku mugezi wa Zambezi, hagati ya Zambia na Botswana.
Ni agace gahuza Zambia, Zimbabwe, Botswana na Namibia, kanyuzwaho ibicuruzwa byinshi.
Yakomeje ati "Icyo nshaka kuvuga ni uko n’imisoro ihava yazamutse kubera amasomo yihuse no guhanahana ibitekerezo."
Icyo gihe kandi ngo baganiriye ku guteza imbere imitangire ya serivisi mu nzego za Leta, kandi hari impinduka zabaye mu buryo bwo gutanga ibyemezo, impushya, inguzanyo ku baturage no gukora ibindi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yakomeje ati “Muri iki cyumba uyu munsi mfite itsinda ririmo gukorana n’iryanyu ku mushinga w’indangamuntu zacu z’ikoranabuhanga.”
Muri ibyo biganiro kandi ngo hagarutswe ku bufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, ku buryo hakomeje kurebwa uburyo bafatanya, cyane ko Zambia ari igihugu kinini mu buso, kikagira amazi ahagije n’ibindi byinshi byakoroshya ubuhinzi.
Yakomeje ati “Muri make turimo gukoresha nabi ubutaka muri Zambia, tukaba twifuza kongera umusaruro n’ubucuruzi mu gihugu cyacu ariko n’inshuti, imiryango nk’abaturage b’u Rwanda.”
Yavuze ko mu kiganiro na Perezida Kagame, yamugaragarije ko hafite ikibazo, aho usanga nk’abaturage bafata ubutaka bwa hegitari umunani bakabukoresha nk’ahantu ho gutura bisanzwe.
Yakomeje ati “Nta mpamvu kubona nk’intambara yo muri Ukraine n’u Burusiya, kuri uyu mugabane hagira abantu bajya mu buriri batariye, mu gihe dufite uyu mutungo kamere wose hamwe. Munyumve neza. Ikoranabuhanga, imari, ubutaka, amazi, tukabihuriza hamwe tukongera agaciro, guhanga imirimo ku rubyiruko rwacu n’abaturage, kandi binyuze mu bucuruzi mu gihugu hagati yacu n’akarere ndetse n’ahandi.”
Yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano kigira ingaruka zikomeye, ashimira Perezida Kagame ku bushake yagize bwo gufasha mu kugira umutekano mu bihugu bitandukanye, kuko ari wo musingi w’iterambere, ubucuruzi, guhanga imirimo n’ibindi.
Perezida Hichilema yavuze ko uruhande rumwe rushobora kugira intege nke ariko iyo bashyize hamwe nta gishobora kubananira.
Yavuze ko hari Abanyarwanda baba muri Zambia ndetse n’Abanya-Zambia baba mu Rwanda, abasaba gushyira umutima ku cyabazanye.
Ati “Kora icyo ukwiye kuba ukora hano, ukorane na bagenzi bawe hano neza kandi ndashishikariza n’Abanyarwanda bari muri Zambia gukora batyo, turinde amahoro yacu n’umutekano, ubundi twite kuri gahunda zacu z’iterambere.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!