00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakurikiye imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 November 2017 saa 12:09
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yakurikiye imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda yabereye mu kigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare i Gabiro.

Iyi myitozo yahawe izina rya ‘Exercise Hard Punch II FTX 2017’, yaranzwe no kwerekana uko ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare.

Nyuma y’imyitozo Perezida Kagame yahuye n’abayobozi mu ngabo z’u Rwanda, RDF, abahagarariye izindi nzego z’umutekano n’abasirikare bakoze iyo myitozo, ababwira ko iyi myitozo ari kimwe mu bikorwa bya RDF byo kubaka ubushobozi n’ubunyamwuga bw’ingabo, kugira ngo zibashe kugera ku ntego.

Yagize ati “Mukomeze imyitozo mubone ubwo bumenyi mukeneye ngo mukore akazi kanyu mu budashyikirwa kandi munabukoreshe mu guhanga udushya tugamije gushaka ikoranabuhanga rishya rifasha RDF kugera ku ntego zayo.”

Yasabye kandi RDF gukomeza kuba inkingi y’impinduka n’iterambere ry’u Rwanda. Ni ku nshuro ya kabiri iyi myitozo ibereye i Gabiro. Iya mbere yabaye ku wa 5 Ugushyingo 2016.

Perezida wa Repubulika ni Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Niwe utangiza intambara, niwe ushyira umukono ku masezerano yo guhagarika no kurangiza intambara. Ni nawe utangiza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Perezida Kagame akurikiye uko imyitozo ya gisirikare igenda, yicaranye n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Nyamvumba Patrick
Iki kigo giherereye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba
Imyitozo nk’iyi yanabaye mu Ugushyingo 2016
Perezida Kagame yari kumwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu barimo Gen James Kabarebe wari Minisitiri w'Ingabo, Uwari Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne n'Uwari Minisitiri w'Ibikorwaremezo, James Musoni
Bifashisha indebakure mu kwitegereza ibiba biri kubera ku ntera ya kure
Haba hashyizweho za camera n'ahantu ho kurebera amashusho, ku buryo abayobozi bitegereza ibiri kuba bidasabye kwinjira mu ishyamba aho abasirikare biyerekanira
Uwari Minisitiri w'Ingabo, Gen James Kabarebe, Perezida Kagame n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba nyuma y'ikiganiro
Perezida Kagame aganiriza abasirikare mu Kigo cya Gabiro
Perezida Kagame yasabye Ingabo z'u Rwanda kuba umusemburo w'impinduka zikenewe
Ingabo z'u Rwanda zijeje Umugaba w'Ikirenga gukomera ku nshingano
Gen Nyamvumba akurikiranye ibikorwa by'Ingabo
Gen Maj Mubaraka Muganga (iburyo) uyobora Ingabo mu Mujyi wa Kigali n'Intara y'Iburasirazuba yicaranye na Gen Maj Jean Bosco Kazura uyobora Ishuri Rikuru rya Gisirikare
Ukeneye kugabanya umuriri w'imbunda umugeraho, yambara utuntu mu matwi

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages