Ubwo yasozaga ku mugaragaro icyiciro cya 8 cy’Itorero Indangamirwa, Perezida Paul Kagame yasabye abategura itorero ry’igihugu rihuza urubyiruko rwiga n’urutuye hanze y’u Rwanda kujya, baruvanga n’abasanzwe baba mu Rwanda kuko kubatoza bonyine byasa nko kubagira abanyamahanga.
Perezida Kagame yabashimiye amahitamo bagize yo kwitabira itorero, avuga ko ari iby’agaciro kuko bigaragaza ko basobanukiwe icyo bari cyo.
Yagize ati “Kuba mwarahisemo kuza muri iri torero bivuzeko mushaka kuba Abanyarwanda mbere y’ibindi byose, ibindi bikubakira aho. Mu gihe gitoya mumaze hano mwize byinshi, nabonye mu mikino yanyu ko gushyira hamwe no gushaka ibisubizo mwabyigishijwe.”
Yababwiye ko hanze bagiye guhaha ubumenyi no gushakira u Rwanda imbuto n’amaboko, abasaba kutazahaha ibitari ngombwa, ahubwo bakamenya guhitamo igikwiye.
Ati “Aho mwiga hanze mwagiye guhaha ubumenyi gushakira u Rwanda imbuto n’amaboko nk’uko mwabivuz e[...] iyo ugiye guhaha, urayungurura, uhitamo gushyira imbere ibifite akamaro, ukavunwa n’ibizima, niba wagiye guhaha ubumenyi, haha ubufite akamaro, haha ibikubaka wowe ndetse byubaka n’igihugu cyawe’’.
Iki cyiciro cya munani cy’itorero ry’abiga cyangwa baba mu mahanga (INDANGAMIRWA VIII) cyatangiye kuwa 12 Nyakanga 2015 kugera kuwa 02 Kanama 2015, rikaba ryaritabiriwe n’urubyiruko 183 rwiga mu bihugu 24 bitandukanye ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO