00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yamaganye ihohoterwa riri gukorerwa abimukira muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 17 April 2015 saa 07:07
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yasabye ko ihohoterwa riri gukorerwa abimukira muri Afurika y’Epfo rikwiye guhagarara, kuko ari ibintu bisubiza Afurika inyuma, bikanagira ingaruka mbi ku baturage.

Ibi Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane, mu kiganiro n’abanyamakuru muri Ethiopia, aho akomereje uruzinduko rw’akazi.

Muri icyo kiganiro, Perezida Paul Kagame wari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn, bombi basabye Guverinoma ya Afurika y’Epfo guhagarika ibikorwa by’ihohoterwa riri gukorerwa abimukira.

Asabwe kugira icyo avuga kuri iri hohoterwa riri gukorerwa abimukira muri Afurika y’Epfo, Perezida Kagame yavuze ko ari ibintu bifite ingaruka mbi ku baturage kandi bisubiza inyuma abantu aho gutuma bajya imbere, hatitawe ku mpamvu iyo ari yo yose yaba ituma biba.

Perezida Kagame yamaganye Ihohoterwa riri gukorerwa Abirabura

Yakomeje ashimangira ko Afurika y’Epfo ikwiye kugira icyo ikora kugira ngo ibihagarike burundu, ati “…Turabizi ko na Afurika y’Epfo izagira icyo ibikoraho ikabihagarika, kuko ni ngombwa kubihagarika, no kurwanya ko byakongera kubaho.”

Ibi byashimangiwe kandi na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, wavuze ko Abanyafurika bakwiye kuba umwe, ndetse Umunyafurika akaba aho ashaka hose kuri uyu Mugabane hakurikijwe amategeko y’igihugu yifuza kubamo.

Minisitiri Desalegn yavuze ko Afurika y’Epfo ikwiye gufata iya mbere by’umwihariko binyuze mu ishyaka riri ku butegetsi, ikarwanya iri hohoterwa.

Muri Afurika y’Epfo, Abimukira baratwikiwe, barakubitwa by’agashinyaguro, abandi bamburwa imitungo. Kugeza ubu, abagera kuri 5 ni bo bamaze kwicwa mu byumweru bishize kuva ibi bikorwa byakongera kubura.

Umubare munini w’abimukira baba muri Afurika y’Epfo, baturuka mu bihugu bya Afurika na Asia, aho bageze ubwo ubuyobozi bw’Abazungu bwarangiraga mu 1994.

Abaturage benshi ba Afurika y’Epfo, bashinja abimukira kuba bafite imirimo mu gihugu mu gihe ikigero cy’ubushomeri kiri kuri 24%.

Kuva mu ijoro ryo kuwa kane w’iki cyumweru, Amaduka y’Abimukira mu Burasirazuba bwa Johannesburg yatangiye gusahurwa. Abagera kuri 200 bavuye mu byabo aho bagiye kuba impunzi kuri sitasiyo ya Polisi nk’uko BBC ikomeza ibitangaza.

@PGirinema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages