Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal Fm kuri uyu wa 1 Mata 2024, Perezida Kagame yamaze amatsiko abajya bibaza uko umunsi we w’akazi usanzwe uba uteye.
Yavuze ko umunsi we ari mu biro, uba urimo ibintu byinshi cyane bitandukanye, birimo amadosiye aturuka hirya no hino aba agomba kunyuzamo amaso kugira ngo afate ibyemezo ndetse n’ibiba byavuye mu nzego zo hasi ariko bitewe n’uburemere bisaba ko bigomba kumunyuraho.
Yagize ati “Hari ibyo barangirizayo baba bakwiye kuba barangiriza ku nzego zitandukanye, hari ibindi bishaka kugira ngo mbanze mbibone mbere y’uko icyemezo gifatwa biterwa n’uburemere bwabyo.”
“Niba ari ibintu bijyanye n’umubano w’ibindi bihugu, niba ari ibyemezo bishaka ingengo y’imari y’igihugu iremereye, ari nk’ibintu bitatu byose bishaka (ubushobozi), kandi dufite amikoro make, guhitamo ikigomba kunyuramo, hari ubwo bigomba kubanza bikangeraho nanjye nkashyiramo ibitekerezo byanjye kugira ngo bifatwe.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko uretse ibyo, aba anakira abantu baba bamushaka haba kuri telefone cyangwa baje ku biro.
Ati “Ni ibintu by’urujya n’uruza isaha ku yindi, ndetse hari ubwo akazi ko mu biro gakomeza no hanze n’iyo ntaha kakansanga mu rugo kugeza igihe amasaha y’ijoro yo kuruhuka ageze akaba ari bwo ntana na byo.”






Ibitekerezo 0