00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yanenze aborozi badakamira aboro ngo bwaki icike

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 20 November 2014 saa 12:03
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye aborozi mu Rwanda guhangana n’ikibazo cy’abana bakigaragaza indwara zituruka ku mirire mibi nka bwaki. Mu karere ka Kirehe n’utundi tugize Intara y’Uburasirazuba havugwa abana barwaye bwaki n’abakirangwaho imirire mibi.
Ubwo yasuraga iyi ntara mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Kagame yibajije uburyo aba bana bakirangwa mu Muryango Nyarwanda mu gihe baturanye n’abagombaga kubitaho.
Yagize ati “Ntabwo numva ukuntu waba nko muri iyi (…)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye aborozi mu Rwanda guhangana n’ikibazo cy’abana bakigaragaza indwara zituruka ku mirire mibi nka bwaki. Mu karere ka Kirehe n’utundi tugize Intara y’Uburasirazuba havugwa abana barwaye bwaki n’abakirangwaho imirire mibi.

Ubwo yasuraga iyi ntara mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Kagame yibajije uburyo aba bana bakirangwa mu Muryango Nyarwanda mu gihe baturanye n’abagombaga kubitaho.

Yagize ati “Ntabwo numva ukuntu waba nko muri iyi ntara itunze, ifite inka zingana kuriya, yeza ibyo twabonye biri hafi kwera, ngo bwaki iturane n’ibyo bintu ntabwo mbyumva.(…) usanga nyine abantu badakura! Bwaki muzi uko igira abantu? Abana n’abakuru ukabona umuntu ufite imyaka 30 ukibwira ko afite itandatu! Hari ikibazo.”

Ati “ Kugira ngo bwaki iturane nanjye mfite inka utunze hariya, hagomba kuba hari ikibazo, bwaki guturana n’abantu bashaka gutera imbere abantu batunze, abantu bahinga abantu beza, wasohoka utya mu nzu ugasanga bwaki ku muryango, ugomba kuba ufite ikibazo.”

Imibare yashyizwe hanze n’Ikigo cyIgihugu cy’Ibarurishamibare garagaza ko Akarere ka Kirehe, Ngoma n’aka Gatsibo two muri iyi ntara tugifite umubare munini w’abana bagwingira bakiri munsi y’imyaka itanu kubera imirire mibi. Iyi mibare yerekana ko abagwingiye babarirwa hejuru ya 50% muri uyu turere.

Akarere gafite umubare muke w’abana bagwingiye ni aka Rwamagana ahaboneka abagwingiye ku kigero cya 29,2%, hagakurikiraho Bugesera 38%, Nyagatare 40,9 na Kayonza ku kigero cya 44,5%.

Mu guhangana n’iki kibazo abayobozi bibukijwe inshingano

Yabwiye abayobozi ati “Murabyumva bayobozi muri hano ni ishyano, […] Ntabwo dukwiriye kubyemera kandi ntitukabare bake tureba bameze neza, n’iyo baba ari benshi ngo twibagirwe bariya bake bameze batyo, bariya bake ni twe twari dukwiye gutuma na bo baba bazima.”

Mu mwaka wa 2006, raporo ya Unicef yerekanaga ko mu Rwanda abana 43 % bari bafite ibibazo bya bwaki bituruka ku kubura indyo yuzuye; iki kibazo cyararwanyijwe ku buryo abana barwara bwaki bagabanyutse ku buryo budasubirwaho nubwo bikivugwa ko ku rwego rw’igihugu 44% by’abana baagwingira bakiri munsi y’imyaka itanu.

Indyo mbi yibasiye cyane abo bana biturutse ku kibazo cy’amapfa n’inzara byari byugarije uduce tumwe na tumwe tw’u Rwanda mu myaka yari yabanjirije uwa 2006, aho Akarere ka Bugesera kazaga ku isonga mu kugira abana benshi bugarijwe n’imirire mibi.

Gusa Leta y’u Rwanda ibicishije muri Ministeri y’Ubuzima yahagurukiye iki kibazo itangiza gahunda yo kwonsa umwana mu minsi ya mbere igihumbi no kurwanya imirire mibi muri gahunda zitandukanye zirimo gukamira abo yagaragayeho, na gahunda ya Girinka igenerwa abakene.

Mu kwezi k’Ukwakira 2014, Kayiranga Jean Damascène ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu Karere ka Kirehe yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’abana bagaragaraho imirire mibi na bwaki, akangurira buri muturage kwita ku mirire inoze kuko idasaba ahanini kuba utunze ibya Mirenge.

Yavuze ko mu guhashya izo ndwara hakoreshejwe imbaraga nyinshi kugeza aho abarangwaho izo ndwara bavuye kuri 7,8% mu mwaka wa 2009 bakagera kuri 0,6% mu wa 2014.

Yagize ati“ Abarwaye bari 7,8% none ubu bageze kuri 0,6/%. Byatwaye ingufu nyinshi ni na yo mpamvu turi hano kugira ngo dufatanye kurandura burundu icyo cyorezo nk’uko gahunda ya Leta ibisaba ku buryo mu mwaka wa 2015 bwaki izasigara ari amateka muri Kirehe.

Perezida Kagame aganira n'abana ubwo yari ari mu karere ka Kirehe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages