00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yanyotesheje amahanga gushora imari mu Rwanda no mu karere

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 5 November 2014 saa 08:53
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatumiye Abahinde kuza gushora imari mu Rwanda no mu karere, kuko bazoroherezwa n’imbaraga zikomeje gushorwa mu bikorwa remezo mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo mu Buhinde, Umukuru w’Igihugu yitabiriye inama ishoramari yahabereye ku wa kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2014.
Aganira n’abashoramari batandukanye bakomeye mu Buhinde, Perezida Kagame yerekanye ko ubufatanye mu ishoramari hagati y’u Buhinde na EAC bugeze (…)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatumiye Abahinde kuza gushora imari mu Rwanda no mu karere, kuko bazoroherezwa n’imbaraga zikomeje gushorwa mu bikorwa remezo mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo mu Buhinde, Umukuru w’Igihugu yitabiriye inama ishoramari yahabereye ku wa kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2014.

Aganira n’abashoramari batandukanye bakomeye mu Buhinde, Perezida Kagame yerekanye ko ubufatanye mu ishoramari hagati y’u Buhinde na EAC bugeze ku rwego rushimishije.

Yagize ati“Ubufatanye mu ishoramari hagati y’u Buhinde na EAC bumeze neza. Ariko nizeye ko hakiri byinshi twageraho dushyize hamwe. Turiteguye, dukeneye Abahinde kurushaho, haba mu Rwanda no muri EAC muri rusange.”

Perezida Kagame yagaragaje ko mu bihugu bigize EAC hagiye guhangwa ibikorwa bishya bizakurura ishoramari harimo umuhanda wa gariyamoshi uzaca mu Rwanda n’ikibuga cy’indege.

Ati “ Turimo gukorana mu ihangwa ry’imishinga migari y’ibikorwaremezo, irimo ikibuga cy’indege gishya, imihanda ya gariyamoshi, igitembo gitwara ibikomoka kuri peteroli, uruganda ruyitunganya, yewe n’imiyoboro y’amashanyarazi yambukiranya ibihugu byo mu karere.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibi bikorwa bimaze imyaka isaga 20 biganiriweho ariko bigahura n’imbogamizi ntibishyirwe mu bikorwa ariko akemeza ko igihe kigeze ngo bive mu nzira.

deus@igihe,.com

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages