00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye abacuruzi kubyaza umusaruro duke turi mu karere

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 8 October 2014 saa 09:14
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Museveni kuwa kabiri basabye abacuruzi bo mu Rwanda na Uganda gukoresha umutungo utari mwinshi uri mu karere biteza imbere aho guhora bategereje
Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu rugendo rw’iminsi itatu agirira mu gihugu cya Uganda aho aritabira inama ya 7 y’umuhora wa ruguru ndetse n’ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 52 y’ubwigenge bwa Uganda.
Kuwa Kabiri Perezida Kagame na Yoweri Museveni bagiranye ibiganiro n’abitabiriye inama yari igamije (…)

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Museveni kuwa kabiri basabye abacuruzi bo mu Rwanda na Uganda gukoresha umutungo utari mwinshi uri mu karere biteza imbere aho guhora bategereje

Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu rugendo rw’iminsi itatu agirira mu gihugu cya Uganda aho aritabira inama ya 7 y’umuhora wa ruguru ndetse n’ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 52 y’ubwigenge bwa Uganda.

Kuwa Kabiri Perezida Kagame na Yoweri Museveni bagiranye ibiganiro n’abitabiriye inama yari igamije gusuzumira hamwe uko hakongerwa ingufu mu bucuruzi n’ ishoramari mu karere, yateguwe n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro cya Uganda ndetse n’Ikigo cy’Iterambere mu Rwanda (RDB).

Muri iyo nama yitabiriwe n’abantu bagera kuri 300 bavuye mu bigo bitandukanye bikomeye mu by’ inganda, uburezi n’amabanki, Perezida Kagame yasabye urwego rw’abikorera na Guverinoma kwifashisha umutungo bafite mu karere mbere yo gutekereza kwifashisha iby’ahandi.

“Dushobora kuba dufite umutungo utari mwinshi ariko nawo ntituwifashisha nk’uko byakagombye kumera.”

Yakomeje ati “Mbere yo gushakira ubutunzi hanze ni ngombwa gutangirana n’iby’iwacu.”

Perezida Kagame yashimangiye ko abacuruzi na Guverinoma bagomba gufatanya kuko bombi bunganirana, ngo baramutse bafatanyije hazavamo amahirwe menshi atuma bahangana n’imbogamizi zitandukanye.

Ati “Niba ubucuruzi na Leta byuzuzanya, nta mpamvu yo kuba tutahinduramo ibibazo dufite amahirwe bityo tukagera aho twifuza.

Perezida Museveni yagarutse ku bukungu buri mu karere agaragaza ko kuba harabayeho iterambere hatari bimwe mu bikorwa remezo bya ngombwa bisobanuye ko nta kabuza ishoramari mu bikorwa remezo rizaganisha ku iterambere rirambye ry’ubukungu.

Mu bandi bari bitabiriye iyo nama harimo abacuruzi baturutse mu Rwanda na Uganda barimo Denis Karera wa Kigali Heights Investment, Konde Bugingo wa Atlas Mara, Emmanuel Katongole wo mu kigo Quality Chemicals Ltd na Patrick Mweheire wo muri Banki Stanbic.

Emmanuel Katongole ukomoka muri Uganda yasabye za Guverinoma kurekura amafaranga kugira ngo abashe gutangiza uruganda ruzajya rutungunya ibikomoka mu karere. Katongole afite uruganda rukora imiti ruherereye muri Uganda.

Ati “Aya mafaranga ntagomba kuguzwa kuko twebwe dushaka nk’Abanyafurika ko ibibazo byacu twajya tubyikemurira.”

Dennis Karera, ufite isosiyete ikora iby’ubwubatsi Kigali Heights, yasabye abacuruzi kwigirira icyizere bagashinga ikigo cy’ubucuruzi, bakiyumvamo ubushobozi aho guhora bategereje abanyamahanga.

Ati “Tugomba gutekereza kubaka Ikigo cy’Ubucuruzi cy’Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo ushaka gukorana natwe ubucuruzi ajye adusanga hano.”

Iyi nama kandi yanagarutse ku mbogamizi ubucuruzi bwambukiranya imipaka buhura nazo, ibiciro byo guhamagara n’ibijyanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Uyu munsi, biteganijwe ko Perezida Kagame yitabira inama ya Karindwi y’umuhora wa ruguru. Iyi nama irarebera hamwe aho ibyemejwe mu nama iheruka yabereye I Kigali bigeze bishyirwa mu bikorwa no kureba uko byakwihutishwa.

Foto: Urugwiro Village


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages