Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017, mu butumwa yageneye Abanyarwanda baturutse mu bihugu binyuranye by’u Burayi bitabiriye Rwanda Day 2017, yabereye mu Bubiligi.

Mu mpanuro umukuru w’igihugu yahaye abitabiriye uyu munsi, yabibukije ko ibyo bakora byose badakwiye kuba ba nyamwigendaho ahubwo bagaharanira gukorera hamwe n’abandi mu bwuzanye busesuye kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta.

Ati “Amateka y’igihugu ashingira ku bumwe, ku gukora, ku gukoresha ukuri. Kumva ko hari undi ushobora kuza kudukemurira ibibazo, ntabwo ari bwo buryo bikwiriye kumera kuko n’ingaruka zabyo zaragaragaye."

Yakomeje agira ati “Umunyarwanda uba hanze twakishimira ko aho ariho hose hamubereye, afite icyo akora, afite ikimuteza imbere kandi nta n’ubwo ibyo bivuze ko umunyarwanda yibagirwa igihugu cye, ahubwo iyo bibaye ngombwa arahaha, agakora ajyana iwabo.”

“Biba byiza iyo abo hanze y’igihugu bakorana n’abo mu gihugu bakuzuzanya bikaba rwa Rwanda rugari mujya mwumva; rwa Rwanda rurenga imipaka. Iyo abo hanze n’abo mu Rwanda dukoranye, turugira u Rwanda rugari nkuko bikwiye. Hari byinshi tumaze kubaka ngira ngo ibyo ni byo twakomeza gutera imbere nk’abanyarwanda.”

Yabibukije ko indangagaciro nk’izo ari zo abantu bakwiye kubakiraho birinda kuzisuzugura kuko iyo bigenze bityo igihugu kisanga mu bibazo nk’ibyo bimwe biri guhura nabyo ku bwo kwirengagiza indangagaciro zakabiranze.

Ati “Izo ndangagaciro ntihakagire uzisuzugura cyangwa ngo azitware nk’ikintu kidafite akamaro kuko iyo mukurikiye ibiba hirya no hino byose, musangamo abantu bafite ibibazo cyangwa se ibihugu bifite ibibazo kuko bataye indangagaciro; turabibona. Twabanje kuzira kubaka izi ndangagaciro, ariko ababituzizaga basigaye bagaruka bakatubaza bati ‘harya bya bindi ni iki?’ ngo nimutubwire uko mwebwe mubigenza.”

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwishimira gukorana n’abandi bose cyane iyo bigeze mu kwiyubaka.

Yagaragaje ko Abanyarwanda bamaze gutora indangagaciro yo kwishakamo ibisubizo, aho basigaye bikemurira ibibazo badategereje umuntu uvuye ahandi kuko babonye ko iyo aguhaye ubwo bufasha ahora agucunaguza agukoresha ibyo yishakiye.

Umukuru w’igihugu yatanze urugero ku mateka ajyanye no guhagarika Jenoside, agira ati “No mu mateka turabizi ko hari aho twageze turimenya, turigoboka, aho abantu bashakishije ubatabara arabura tukagomba kwimenya. Urwo rugero ni urwa kera; sinzi impamvu tutihutiye kurwigiraho tugategereza ko bagomba kubitubwira mu magambo ngo mwimenye. Muri uko kwimenya harimo gufatanya, nta wimenya gusa ngo abeho wenyine adakorana n’abandi bahahirana, bashyira imbaraga zabo hamwe, inyungu zawe n’iz’ikindi gihugu, iz’abandi bantu zikuzuzanya.”

Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Ghent mu birometero birenga gato 50 uvuye mu Murwa mukuru w’u Bubiligi, Bruxelles. Yitabiriwe n’abanyarwanda n’inshuti zabo bagera ku 4000 baturutse mu bihugu nk’ u Bubiligi, u Bufaransa, u Buholandi, u Busuwisi, u Butaliyani, u Budage, abo mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi, u Burusiya, abo mu Bwongereza, abaturutse mu Rwanda n’ahandi.

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda baba mu mahanga ko ibyo bakora byose badakwiye kuba ba nyamwigendaho ahubwo bagaharanira gukorera hamwe n’abandi mu bwuzanye
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda baba mu mahanga ko ibyo bakora byose badakwiye kuba ba nyamwigendaho ahubwo bagaharanira gukorera hamwe n’abandi mu bwuzanye
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwishimira gukorana n’abandi bose cyane iyo bigeze mu kwiyubaka
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwishimira gukorana n’abandi bose cyane iyo bigeze mu kwiyubaka
Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda bamaze gutora indangagaciro yo kwishakamo ibisubizo
Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda bamaze gutora indangagaciro yo kwishakamo ibisubizo
Kagame yavuze ko biba byiza iyo abo hanze y’igihugu bakorana n’abo mu gihugu bakuzuzanya
Kagame yavuze ko biba byiza iyo abo hanze y’igihugu bakorana n’abo mu gihugu bakuzuzanya
Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu bihugu by'u Burayi n'abaturutse mu Rwanda bitabiriye Rwanda Day mu Bubiligi
Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu bihugu by'u Burayi n'abaturutse mu Rwanda bitabiriye Rwanda Day mu Bubiligi