00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye ibihugu bigize umuhora wa ruguru guhaguruka bigakora

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 6 June 2015 saa 07:05
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye ibihugu bigize umuhora wa Ruguru guhaguruka bigashyira mu bikorwa imishinga itandukanye byiyemeje aho kurangwa n’amagambo meza atayishyira mu bikorwa.

Perezida Kagame na bagenzi be babanje kwitabira inama ya mbere y’ihuriro ry’ubucuruzi mbere yo kwitabira inama nyirizina y’uyu muhora yabereye muri Uganda ku wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2015.

Yavuze ko guhura nk’uko byabaye ari amahirwe yo gukorera hamwe no gushyira mu bikorwa inshingano z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko muri rusange ubushake bwa politiki buhari, ikaba ari yo mpamvu hagombye gukoreshwa ibishoboka byose bigashyirwa mu bikorwa.

Ati “Hagombye kubaho kwihutisha buri cyose dukora nk’ihuriro n’akarere. Mureke dukore.”

Yanagarutse no ku ishyirwa mu bikorwa ritagerwaho uko bikwiye, ati “Buri gihe iyo duhuye usanga tuvuga ibikorwa byiza, tukabisubiramo, ubu ni igihe cyo gukora.”

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yasabye ko abikorera bo mu karere bashyigikirwa bakongererwa imbaraga kuko hari byinshi bagejeje ku bihugu, banakomeza.

Ibihugu byo mu muhora wa ruguru birimo u Rwanda Uganda Kenya na Sudani y’Epfo. U Rwanda rukaba ruhagarariwe muri iyo nama na Perezida, kimwe na Uganda na Kenya mu gihe Tanzania ihagariwe n’intumwa kimwe n’u Burundi.

Ibi bihugu bihuriye ku mishinga 14 yemeranyijwe ngo yihutishwe, irimo umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Kigali na Mombasa unyuze muri Uganda, uruhombo rw’ibikomoka kuri peteroli ruzahuza Kigali na Eldoret (Kenya) runyuze muri Uganda, umushinga w’ingufu uhuriweho n’ibihugu by’akarere n’indi.

Muri iyi nama, biteganyijwe ko Abakuru b’ibihugu bashyira umukono ku masezerano agena ubwisanzure ku murimo na serivisi, hagendewe ku myanzuro y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga.

Biteganyijwe kandi ko bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, banatangize urubuga rwa internet (website) ruzajya rugaragaza imishinga y’umuhora wa ruguru.

Aba bakuru b’ibihugu baheruka kandi kwemeza umushinga wo gukoresha indangamuntu mu karere nk’icyangombwa cy’inzira na Visa imwe ku bakerarugendo, banatangiza iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi.

Inama ya mbere y’Umuhoro wa Ruguru yabaye mu mwaka wa 2013, abakuru b’ibihugu b’u Rwanda, Uganda na Kenya bemeranyije kuzajya bahura kenshi bareba ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ibihugu bihuriyeho.

Inama ya cyenda iheruka yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2014, Abakuru b’Ibihugu barebeye hamwe uburyo bwo kwihutisha iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi no gukangurira abikorera ku giti cyabo gushora imari mu mishanga ihuriweho n’ibihugu, banemeza ibijyanye n’ikurwaho ry’amahoro muri ibi bihugu.

[email protected]
Twitter: NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages