Ni ubutumwa yatanze ubwo yagezaga ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), abagize guverinoma n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022.
Yashimiye by’umwihariko EALA ikomereje imirimo yayo mu Rwanda muri manda ya kane izarangira mu Ukuboza, ku kazi keza bamaze imyaka itanu bakorera uyu muryango n’abaturage bawo.
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka igera kuri 20 ishize EAC ishinzwe, yageze ku bikorwa bikomeye biganisha ku gushyiraho isoko rihuriweho. EALA ni rumwe mu nzego zagize uruhare muri iyi ntsinzi binyuze mu guhuza amategeko no gukurikirana ibikorwa by’inzego z’uyu muryango mu nyungu z’abaturage bawo.
Nubwo bimeze bityo, Perezida Kagame yagaragaje ko hakiri imbogamizi zirimo izishingiye ku bushobozi bwo gushyira mu bikorwa porogaramu n’imishinga ya EAC.
Ati "Nk’abafatanyabikorwa tugomba gukorera hamwe dushaka uko twashyiraho uburyo bwo kubona ubushobozi, kandi tukita ku kugira iterambere ryacu inshingano, bitabaye ngombwa ko buri gihe dutegereza inkunga zivuye hanze."
Yasabye ko umutungo w’uyu muryango ukoreshwa mu buryo bunoze, kandi kubaha ibyo umuntu akora bikaba ku isonga.
Umukuru w’igihugu yagarutse ku bijyanye no gushyiraho ifaranga rimwe mu karere, avuga ko ikigo gishinzwe ifaranga ari ingenzi muri urwo rugendo.
Nubwo hari intambwe yatewe mu gukuraho imbogamizi zidashingiye ku biciro muri uyu muryango, Perezida Kagame yavuze ko hakiriho nyinshi kandi zibangamira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi, mu gihe ari ryo shingiro ry’ubukungu busangiwe mu karere mu bihe bizaza.
Ati "Kuri ibi, ubushake bwa politiki ni igisubizo."
Nubwo hari ibikenewe kuvugururwa, ngo uyu muryango uri mu ihagaze neza, ariko na yo ntiyakora neza mu gihe yaba nyamwigendahaho, ahubwo igomba gukorera hamwe no gusangira ubumenyi kugira ngo ibashe kuzuza inshingano zayo mu buryo bwagutse, bufasha Afurika gutera imbere.
Yakomeje agaragaza ko umugabane wa Afurika uzahura n’imbogamizi zikomeye mu myaka iri imbere, ariko ko hari n’amahirwe mashya, bityo ibihugu bigomba gufatanya.
Kuba urubyiruko rugize igice kinini cy’abatuye Afurika kandi umubare warwo ukaba uzakomeza kwiyongera, Umukuru w’Igihugu yavuze ko uyu mugabane hagati mu kinyejana uzaba uri imbere mu kugira abaturage benshi, kandi ko ibyo bikwiye kujyana no kuba igicumbi cy’isi cy’ubukungu no guhanga udushya.
Kugira ngo ibyo bibashe kugerwaho, bisaba ishoramari rya ngombwa mu bantu, ibikorwaremezo no mu kwihuza kw’ibihugu.
Ati "Kubaka ejo heza h’urubyiruko rwacu uyu munsi bivuze gushyira imbaraga mu buyobozi bwiza n’umutekano mu mutima wa buri kintu cyose dukora. U Rwanda ruzakomeza guteza imbere amahoro n’umutekano haba mu karere no ku rwego rw’umugabane."
EALA yatangiye imirimo yayo mu Rwanda ku wa 24 Ukwakira, bikaba biteganyijwe ko izayisoza ku wa 5 Ugushyingo uyu mwaka.
Ni muri gahunda yayo yo gukorera muri buri guhugu kiri muri uyu muryango kuko biteganywa ko inteko iteranira ku Cyicaro i Arusha muri Tanzania, ndetse no muri buri gihugu.
Umukuru w’Igihugu inteko yabereyemo ageza ijambo ku bayitabiriye. Biteganyijwe ko mu Rwanda, hazaganirwa ku mishinga itandukanye y’amategeko igezweho raporo za komisiyo zihoraho umunani n’ibindi.
Amafoto:Igirubuntu Darcy


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!