00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye ko imiryango y’uturere ifashwa gutabara abasivili

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 29 May 2015 saa 07:53
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu bitera inkunga ibibungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, gufasha imiryango ifite inshingano zo gutabara aho rukomeye mu turere ibarizwamo kuko byafasha mu kubungabunga amahoro byihuse.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje kuwa kane tariki ya 28 Gicurasi 2015, atangiza inama Mpuzamahanga nyungurana bitekerezo ku kurinda umutekano w’abasivili aho yagaragaje ko abasivili bagombye kurindwa uko bikwiye ngo badatakariza ubuzima ahari ibibazo cy’umutekano muke.

Perezida Kagame yagaragaje ko abagize iyi miryango y’ubutabazi baba igisubizo cyihuse kuri ibyo bibazo.

Yasabye imiryango y’ingabo n’abandi bashinzwe umutekano mu turere dutandukanye n’ibihugu bitugize ko yakwitabwaho mu gufasha kurinda abasivili.

Yagize ati “Kohereza ababungabunga amahoro ntibyihuta ukanasanga n’inshingano bahabwa zidasobanutse neza. Ubushobozi bw’imiryango ihuza ibihugu bituranye nabwo bukwiye kwitabwaho, bukongerwa.”

Asobanura ibyiza byo gufasha iyi miryango y’uturere kuba yatabara aho rukomeye, Colonel Nyakarundi Vincent, uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu bikorwa by’umutekano mu butumwa buhoraho bw’u Rwanda muri Loni yavuze ko bikwiye ko Umuryango w’Abibumbye ufasha nk’umuryango wa Afurika yunze ubumwe kugira ngo ushobore kwibungabungira umutekano muri Afurika.

Yagize ati “ Nibyo Perezida Kagame yasabye ibihugu biteraniye hano na Loni ko ibintu byitwa ubushobozi bwo mu karere bwatezwa imbere ngo bashobore gukemura ibibazo byabo kuko hari byinshi bituma twabikora neza iwacu kurenza uko abandi babikora.”

Nyakarundi yavuze ko muri aka karere hari umutwe ugamije gutabara aho rukomeye wa East Africa standby Force wagombye gufashwa gutabara abasivili mu gihugu runaka mu gihe waba wongerewe ubushobozi.

Asanga kandi iyi miryango yanoza inshingano zayo kuko yaba itabara mu gace izi neza ndetse bahuje umuco, bikaba byaba byiza kurusha abantu ba kure.

Yavuze kandi ko nk’umutwe wo gutabara aho rukomeye muri EAC ukibura ubushobozi bw’ibikoresho kugira ngo ube watanga umusaruro.

Zimwe mu mbogamizi zugarije abafasha mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro harimo gutandukanye abasirikare n’abasivili mu bihugu birimo abantu batunze intwaro.

Ikindi ni ibikorwa remezo bidahagije mu bihugu abasivili batabarwamo, aho usanga nta mihanda, urugero rwatanzwe ni aho ingabo z’u Rwanda zazitiwe n’icyondo muri Sudani y’Epfo.

Hari kandi n’ikibazo cyo gutinda gutabara aho rukomeye, abasivili bakaba bakwicwa mbere y’uko batabarwa ndetse n’umubare muke w’ingabo zitabara nk’aho muri Congo Kinshasa hari ingabo zisaga ibihumbi 20 ku buso bunini ku buryo zitashobora kurebera abasivili bose.

U Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu ku Isi mu kugira abasirikare n’abapolisi benshi babungabunga amahoro aho bose hamwe rufite 5 500, trukaza no ku mwanya wa gatatu muri Afurika nyuma ya Ethiopia na Nigeria.

[email protected]
Twitter:@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages