00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye ko icyayi cyakongererwa agaciro kitarajyanwa mu mahanga

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 29 August 2013 saa 04:27
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame, ubwo yitabiraga inama ya kabiri ihuje abahinzi, abatunganya n’abacuruza icyayi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yasabye abayiteraniyemo bose bagera kuri 300, ko bagerageza ibishoboka byose bagateza imbere icyayi cyo muri aka karere bacyongerera agaciro mbere yo kucyohereza mu mahanga.
Kucyongerera agaciro yavugaga, kukaba ari ukurushaho kugitunganya neza, kigapfunyikwa mu buryo bujyanye n’igihe, ku buryo kibasha guhangana n’ibindi byayi ku masoko mpuzamahanga. (…)

Perezida Paul Kagame, ubwo yitabiraga inama ya kabiri ihuje abahinzi, abatunganya n’abacuruza icyayi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yasabye abayiteraniyemo bose bagera kuri 300, ko bagerageza ibishoboka byose bagateza imbere icyayi cyo muri aka karere bacyongerera agaciro mbere yo kucyohereza mu mahanga.

Kucyongerera agaciro yavugaga, kukaba ari ukurushaho kugitunganya neza, kigapfunyikwa mu buryo bujyanye n’igihe, ku buryo kibasha guhangana n’ibindi byayi ku masoko mpuzamahanga.

Perezida Kagame yabwiye abateraniye muri iyi nama, ko icyayi cyo mu karere kiri mu bya mbere byiza ku Isi, bityo bakaba bagomba gushaka uburyo cyongererwamo agaciro kikiri mu bihugu kiba cyahinzwemo bakazajya kugicuruza cyihagazeho ku isoko mpuzamahanga.

Atanga impamvu y’ibyoyavuze ko n’ubundi iki cyayi kiba cyahinzwe inaha bacyohereza mu Bwongereza n’ahandi kidatunganyije bihagije, maze Abongereza bakagitunganya bakongera kugicuruza ku giciro cyisumbuyeho, bakungukamo kurusha barangiza bakanakigarura kugicuruza n’Abanyafurika kandi bo batagihinga.

Yasabye ko Inganda z’Icyayi zigomba kurushaho kongera imikorere myiza zishyiramo ikoranabuhanga rirushijeho, ku buryo icyayi kizajya gitunganyirizwa muri Afurika kizajaya kiba cyifitemo ibyifuzwa n’abanywi bacyo bo ku isi bose, ndetse hakanarushaho guhangwa udushya mu itunganywa ry’icyayi.

Avuga ku kongerera agaciro umusaruro w’icyayi, yashimye byimazeyo SORWATHE kuba yarafashe iya mbere mu kongerera agaciro umusaruro w’icyayi cy’u Rwanda, aho ubu gisigaye gitunganywa kikanapfunyikwa ku buryo bugezweho, kikagezwa ku masoko gihita gikoreshwa. Avuga ko iyo sosiyete azayigenera igihembo we ubwe.

Perezida Kagame usanzwe akunda icyayi, na we ubwe nk’uko yabyivugiye, yavuze ko mu bintu biteganywa gukorwa, byose no kongera umusaruro ubwabyo bigikenewe ndetse n’abanyarwanda bakigishwa kunywa icyayi. Kugeza ubu icyayi cyera kikanatunganirizwa mu Rwanda, ikinyobwa imbere mu gihugu kigera kuri 2% gusa yacyo.

Kagame yavuze ko umusaruro w’icyayi n’ubutaka gihingwaho bikwiye kongerwa, kuko uko abaturage ba Afurika na bo barimo kwiyongera, kandi uko kwiyongera kwabo kukaba gusobanura no kwiyongera kw’abanywi b’icyayi.

Icyayi ni icya kabiri mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga byinjiriza igihugu amafaranga menshi, kandi mu bigaragara kikaba gishobora no kuba icya mbere kiramutse cyoherejwe gitunganyijwe bihagije.

U Rwanda ni rwo kugeza ubu ruza ku isonga mu kugira icyayi cyiza kinaryohera abanywi bacyo, nk’uko abacuruzi b’icyayi mu mpande zitandukanye z’Isi babihamya.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, Agnes Karibata, na we yemeza ko ibishoboka byose icyayi kigomba kurushaho gutezwa imbere, kuko ubutaka n’ikirere bikinogeye mu Rwanda bihari, cyane cyane mu isunzu rya Congo-Nile.

Iyi nama y’iminsi itatu irimo n’imurikabikorwa by’inganda z’icyayi zo mu karere, irabera muri Serena Hotel, yatangiye ku wa 28 kugeza ku wa 30 Kanama 2013, aho bari burusheho kungurana inama ku bikorwa byose biteza imbere igihingwa cy’icyayi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kaza ku mwanya wa gatatu ku Isi mu guhinga Icyayi nyuma y’u Bushinwa n’u Buhinde.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages