00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye ko ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi cyitabwaho by’umwihariko

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 26 February 2019 saa 05:16
Yasuwe :

Perezida Kagame Paul yavuze ko ikibazo cy’abana bagwingiye kubera imirire mibi, cyitabwaho by’umwihariko kigakemuka kuko kugira abantu bagwingiye ari igihombo kinini ku gihugu.

Yabivugiye mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa kabiri mu ruzinduko yahagiriye muri gahunda yo gusura abaturage no kuganira nabo.

Kimwe mu byagarutsweho ni ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira bibangamira imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko ibipimo byerekana ko bafite abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bangana 42%.

Ati "N’ubwo dufite umusaruro n’ibihe byiza by’ihinga ndetse nta n’inzara ikiba mu Karere ka Nyamagabe; turacyafite ikibazo cy’imirire mibi mu bana. Kugeza ubu dufite abana bagera kuri 42% barwaye igwingira bari munsi y’imyaka itanu.”

Uwamahoro yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ko imirire mibi no kugwingira biterwa n’imyumvire y’abaturage borora inka bishakira ifumbire ntibite ku mukamo ndetse n’ubumenyi buke mu gutegura amafunguro.

Umukuru w’Igihugu yasabye ko haba ubufatanye mu kurwanya imirire mibi no kuyikumira kuko ari nyirabayazana w’igwingira.

Ati “Biriya bavugaga by’imirire mibi no kugwingira twese dukwiye kubyumva neza, ntawifuza ko abantu bacu bahera mu kugwingira; rimwe na rimwe abana bacu bakagwingizwa n’uburangare bitari uko ibyajyaga kubafasha byabuze.”

“Icyo gihe abayobozi bakwiye kubigiramo uruhare runini rwo kwigisha abaturage, kubakurikira no kubereka ibibari hafi bishobora gukoreshwa kugira ngo ibitunga umubiri biboneke.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibyinshi bisabwa mu kurwanya imirire mibi bihari kandi aho bitari bikwiye gushakwa.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe babwiye IGIHE ko bagiye barwaza imirire mibi kubera ubukene n’ubujiji ariko kuri ubu bahagurukiye kuyirwanya bashingiye ku nyigisho bahabwa.

Mukamana Béatrice ati “Imirire mibi yaterwaga n’ubukene ariko ubu tureza ibiryo birahari. Turizera ko izacika kuko abayobozi batwigishije gutegura indyo yuzuye no kwita ku bana tukabagaburira neza.”

Ubushakashatsi bugenderwaho kuri ubu bwerekana ko u Rwanda rufite abana bari ku kigero 38% bagwingiye, mu gihe Ishami rya Loni ryita ku Buzima rivuga ko umubare wakwihanganirwa ari abatarenze 20%.

Perezida Kagame ageze i Nyamagabe asuhuza abaturage bari bamutegereje ari benshi
Perezida Kagame yasabye ko ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi kitabwaho
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko ibipimo byerekana ko bafite abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages