Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuwa 30 Mata, ubwo hateranaga Inama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye muri Kigali Arena.
Perezida Kagame yavuze ko hari bimwe mu bintu igihugu kidakora kandi kibifitiye ubushobozi bigasa nko kwiyima.
Yakomeje avuga ko kugeza n’uyu munsi bitumvikana uburyo mu Rwanda nta ruganda ruhari rukora inkweto mu mpu zikomoka ku matungo kandi rumaze gutera imbere mu bworozi.
Ati “Hari ibintu rwose twiyima, twibuza kandi bishoboka. Nk’ubu twananijwe n’iki kuba u Rwanda rwakora inkweto, impu turazifite kuko dufite inka cyangwa n’andi matungo. Abantu barabaga inka cyangwa andi matungo bashaka inyama, impu bakajugunya cyangwa bakagurisha.”
Yakomeje avuga ko hari kimwe mu bihugu bya Afurika yigeze gusura bamubwira ko impu zo mu Rwanda zivamo inkweto nziza.
Ati “Kandi hari ahantu nagiye hari bantu bakora inkweto inkweto muri Afurika. Ni kera hashize nk’imyaka 20 baza kumbwira ko mu Rwanda basanze mu mpu zikora inkweto u Rwanda rufite impu za mbere ku Isi sinzi impamvu kandi twari tutaratunga inka nyinshi ku buryo nabanje kutumva neza ibyo yavugaga.”
“Murumva dufite impu ariko se ubu twananiwe gushaka abazi gukora inkweto no gutunganya izo mpu, aho kugira ngo tuzohereze hanze bagakorera izo nkweto hano. Ibyo mu byo tuzashyira mu myanzuro kuki tutabikora hano.”
Perezida Kagame yakomeje abaza, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi icyabuze kugira ngo mu Rwanda hatangizwe uruganda nk’urwo.
Akamanzi mu gusubiza yavuze ko hatangiye ibiganiro bigamije kurutangiza. Ati “Twarabitangiye ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) ndetse na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Hari abantu babitangiye.”
Perezida Kagame utanyuzwe n’igisubizo yahawe yakomeje agaragaza ko bikwiye kuva mu mvugo bikajya mu bikorwa.
Ati “Mwarabitangiye ariko imigendere yanyu sinzi, ubu mumaze imyaka 20 mwarabitangiye? Mu bitangiye ubu? Bizatwara ingahe?”
Yakomeje abaza Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata iby’iyo gahunda.
Ati “Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, mwarabitangiye ubu tuzarinde tunogoka tutabibonye, mu byo Clare ambwiye nta gihe twihaye tuzabikoramo, ni ibintu biraho, ngo twarabitangiye, umuntu ashobora gutegereza n’indi myaka 10 umuntu mwanahura akakubwira ko batangiye.”
Minisitiri Habyarimana mu gusubiza yagize ati “Nyakubahwa Perezida ikibuze ni ukubyihutisha kuko impu zirahari.”
Perezida Kagame yakomeje amubaza niba iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’ibyumweru cyangwa amezi ariko Minisitiri Habyarimana yirinda gutanga igihe ahubwo avuga ko “bazakora ibishoboka byose kugira ngo babyihutishe.”
Perezida Kagame ati “Murabibona nyine ni uko twibereye dutahiye ibyo”.
Yahise asaba Minisitiri w’Intebe gukurikirana iyo gahunda kugira ngo uyu mushinga uzashyirwe mu bikorwa hatabayeho kudindira.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwakwifashisha abantu bafite ubumenyi muri uku gukora inkweto barimo Abanya-Ethiopia n’Abanya-Eritrea.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!