00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasangije amahanga ibanga ryo kwishakamo ibisubizo

Yanditswe na

Richard Dan IRAGUHA

Kuya 28 September 2015 saa 07:17
Yasuwe :

Mu nama y’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye yabaye kuwa Gatandatu, Perezida Kagame yibukije ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ahanini ku buryo bwo kwishakamo ibisubizo bishingiye ku muco w’igihugu.

Hari mu nama yigaga kuri gahunda z’iterambere rya nyuma ya 2015, ifite insanganyamatsiko igira iti “ Iterambere rishya ry‘icyaro, ni ryo fatizo, riganisha ku rindi no kuramba kw’umuryango”.

Ibi bikazashyirwa mu bikorwa hagendewe ku rugero rwa gahunda ya ‘Saemaul Undong’ nayo yabaye icyitegererezo mu kuzamura ubukungu bw’icyaro byo mu gihugu cya Koreya y’Epfo.

Perezida Kagame yavuze ko uburyo bwo kwishakamo ibisubizo, bushingiye ku muco w’igihugu ari byo byatumye u Rwanda rwihuta mu iterambere.

Ati “Uhereye kuri Gacaca, inkiko z’abaturage zazanye ibisubizo by’ubutabera n’ubwiyunge mu gihugu cyari cyaracitsemo ibice, ubudehe uburyo bwo gufasha abaturage bo mu cyaro mu guhangana n’ibibazo bishingiye ku bukene; imihigo, ituma abayobozi bahora bumva icyo bagomba kumarira abaturage; ukagera no ku muganda n’ibindi byose."

Ahereye ku rugero rwa gahunda ‘Saemaul Undong’ yo muri Koreya y’Epfo yafashije abaturage kugera ku iterambere, Perezida Kagame yasobanuye ko uburyo bwa Koreya y’Epfo bwo kwishakamo ibisubizo, ari igihamya ko iyo igihugu kigira gahunda z’iterambere uruhare rw’abaturage n’ubumwe bw’abanyagihugu buri gihe bitanga umusaruro.

Ati “Nizo ndangagaciro zaranze iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside.Twahisemo gufata inshingano zo kwiyubakira igihugu, twubaka n’imyumvire imwe ku cyerekezo cy’igihugu, twiyemeza no gukorera hamwe ku buryo nta numwe usigara inyuma.”

Iyo nama yari irimo abandi bayobozi bakomeye nka Perezida wa Koreya y’Epfo, Park Geun-hye, Perezida Choummaly Sayasone wa Laos, Perezida Truong Tan Sang wa Vietnam, Perezida Ollanta Moisés Humala wa Peru na Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages