Mu kiganiro yahaye Radiyo na Televiziyo y'igihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko kuva mu myaka 25 ishize ntawe u Rwanda rwemereye kurugenera uko rubaho kandi abanyarwanda babayeho uko babigennye imyaka irashira indi irataha.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari amasomo u Rwanda rukura mu bibera mu bihugu bya Afurika, irya mbere rikaba ari ukudahitamo kugendera kuri politiki yanditswe n’abandi ahubwo hakagenwa iyo rugenderaho ubwarwo.

Yavuze ko kugendera kuri Politiki abandi bakoze byaba ari ukwibeshya kuko baba barayishyizeho bagendeye ku by’iwabo.

Ati “Naho kuvuga ngo njyewe nashyizeho demokarasi ikwiriye gukurikizwa n’abantu bose, niba warayishyizeho wabishyiriyeho abawe kuki wumva ko abantu bose ari byo bakwiye gukurikiza.”

Yavuze ko bamwe mu bavuga ko bafite Politiki na Demokarasi ikwiye kuba ihame na bo usanga bafite ibibazo, akibaza impamvu baba babifite kandi bavuga ko bafite ibyiza.

Ati “Niba ibyo abo bakora ari ryo hame kuki bafite ibyo bibazo?. Niba ari byo bashimye, bo byagenze bite kugira ngo babe bafite ibyo bibazo?. Ku Isi bigenda bihindagurika ku buryo itaba inzira imwe abantu bakurikiza”.

Ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko Demokarasi, ubuzima na Politiki by’igihugu babigena biturutse ku baturage ubwabo, hatarebwe iby’ab’ahandi.

Ati “Twarebye amateka yacu twihariye tudasangiye n’abandi. Hari n’ibindi dutandukanyije, hari n’ibyacu hari ibyo dusangiye n’abandi nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa hano mu Rwanda, yaba Itegeko Nshinga, yaba izindi gahunda byose nta na kimwe cyigeze kijyaho kidaturutse mu bitekerezo by’abaturage.”

Perezida Kagame yavuze ko umunyafurika agomba kugira aho ashingira kugira ngo ayobore ubuzima bwe ataretse ngo undi muntu agene imigendekere yabwo.

Abashaka umugati bagana iyo bigiye, Perezida Kagame, yavuze ko bakwiye gutekereza ku mugati w’igihe kirekire kurusha iby’akanya gato, naho ababikora kubera ubwoba bwa politiki bo ntaho baba bagana.

Ati “Inama najya, umugati bashaka ni umugati urambye, umugati utarambye urawushakaho iki?. Naho ubwoba se, politiki y’ubwoba yaba politiki nyabaki?”.

Perezida Kagame yavuze ko ahubwo ubwo bwoba bukwiye kuvamo imbaraga zo gukora ibirenze. Yavuze ko abakora ibyo akenshi usanga nta nyungu bakuramo imyaka igashira indi igataha.

Perezida Kagame avuga ko demokarasi nyayo ari iyigenewe n'abaturage atari iyo bagenewe n'abandi
Perezida Kagame avuga ko demokarasi nyayo ari iyigenewe n'abaturage atari iyo bagenewe n'abandi